issa
Huye: Inkende zimaze imyaka y'abaturage

Huye: Inkende zimaze imyaka y'abaturage

Jan 8, 2026 - 19:14
 0

Nyiramana Dative utuye mu murenge wa Ngoma mu karere ka Huye arataka kwangirizwa n’inkende avuga ko zikomeje kumwonera umurima we w’ibigori.

Uyu mubyeyi yabwiye UKWELITIMES ko yatewe n’inkende zikamwonera ibigori bye we n’umuryango we bari bitezeho umusaruro.

Yagize ati “Ubundi ni ukubura uko umuntu agira agatabaza ariko izi nkende ziranganyiriza cyane. Nk’ubu umurima wanjye w’ibigori zimaze kuwurya, ni wo nari nitezeho udufaranga ndetse nkanakuraho ibyo kurya, none zibimaze bitaranera.”

Dative avuga ko yafashe umwanya wo kurinda uwo murima we w’ibigori wenda ngo arebe ko izo nkende zagabanuka ariko bikaba iby’ubusa, ubu ibyo bigori yateye bikaba bishize mu murima, ari bwo bigiheka.

Ati “Nabonye ko nta kintu nzasarura mfata umwanya wo kwirirwa nzirinze wenda ngo ndebe ko hari icyo nazasaruramo ariko na bwo biranga, biba iby’ubusa bitewe n’uko zimanuka ari nyinshi nkabura icyo nakora. Ubu rero ibigori nateye bishize mu murima, ari bwo bigiheka.”

Uyu mubyeyi yabwiye UKWELITIMES ko atonewe ibigori gusa ahubwo ko buri kimwe ateye yonerwa.

Ati “Hano rero twugarijwe n’izi nyamaswa, ubu maze guhomba ibintu byinshi kubera ko buri kimwe nteye ziraza zikakirya. Mbere nahingaga ubunyobwa n’imyumbati ariko mbona ko zibyona cyane, zarazaga zigacukura zikarya mpaka bishize nkaza gusarura ubusa, nibwo nahisemo gutera ibigori ngo ndebe ariko na byo nkomeje kubihomba.”

Dative avuga ko icyo yifuza ari uko ubuyobozi bwagira uko bumugenza kubera ko aho yari yiteze imibereho hakomeje kuba indiri y’inyamaswa zimwangiriza adafite icyo yazikoraho.

Yagize ati “Wenda nk’ubuyobozi bamfasha mu buryo ubwo ari bwo bwose nta kibazo, kubera ko njye imibereho yanjye igiye kongera kuba mibi kandi nari niteze umusaruro ubu ukaba urimo kwangizwa n’inyamaswa ntafite icyo kuzikoraho.

Ariko binakunze nkahabwa ingurane na byo byamfasha. Wenda aha hagaterwa nk'ishyamba cyangwa ibindi bintu bitari ibi nateraga, gusa njye nahateraga imyaka yera kugira ngo mbone umusaruro untunga, cyangwa se izi nkende zikajyanwa muri pariki.”

Uretse uyu mubyeyi kandi hari n’abandi baturage bataka konerwa ibishyimbo, imyumbati n’ibindi, mu gihe resitora zimwe na zimwe na zo zikorera muri uyu mujyi wa Huye zivuga ko zibangamiwe n’izo nkende zitesha umutwe abakiriya babo.

UKWELITIMES twagerageje kuvugisha ubuyobozi bw’Akarere ka Huye ntitwabubona. Ibi bikaba bibaye mu gihe ikigo cy’Ingoboka Special Guarantee Fund (SGF) mu kwezi kwa gatanu muri 2025 cyari cyatangaje ko ibibazo by’abaturage bonerwa n’inyamaswa zo muri pariki wikubye inshuro zirenga eshatu mu myaka itanu ishize.

Ni ibyari byatangajwe n’ubuyobozi bwa SGF, aho bari batangaje ko kuva muri 2019 icyo kigo cyari cyakiriye ibibazo birenga ibihumbi 26 by’abantu bangirijwe n’inyamaswa zirimo iziva muri pariki n’iziba ku gasozi.

Ibi bikaba bibaye mu gihe muri 2024, inzoka n’inkende byari byasabiwe kujya mu nyamaswa zishyurirwa na Leta igihe zoneye abaturage, bitewe n’uko mbere y’uwo mwaka izo nyamaswa zitari ku rutonde rumwe n’izindi nini zangirizaga abaturage.

Huye: Inkende zimaze imyaka y'abaturage

Jan 8, 2026 - 19:14
Jan 8, 2026 - 19:27