
Chelsea FC igiye kwirinda icyayibayeho ubwo yateraga utwatsi Jude Bellingham
Ikipe ikomeye ku mugabane w’iburayi ikina muri Shampiyona y’ubwongereza, Chelsea FC igiye kwirinda ibyayibayeho ubwo yangaga gusinyisha Jude Bellingham.
Ku munsi w’ejo hashize tariki 10 Werurwe 2025, nibwo ibinyamakuru bikomeye i Burayi birimo The Goal, Dail mail, Football London ndetse n’ibindi, byatangaje ko ikipe ya Chelsea FC igiye kugura murumuna wa Jude Bellingham ukinira ikipe ya Real Madrid kugeza ubu.
Mu kwezi kwa kamena mu mwaka wa 2020, ikipe ya Chelsea FC yaje kwegerwa n’ushinzwe gushakira akaryo Jude Bellingham ashaka ko uyu mukinnyi we yerekeza muri iyi kipe nyuma yaho Jude yari arimo kwitwara neza ariko Chelsea FC imutera utwatsi bituma uyu mukinnyi yerekeza muri Borussia Dortumond.
Iki gihe Jude Bellingham yakinaga mu ikipe yitwa Birmingahm City yakinaga shampiyona y’icyiciro cya kabiri ariko uyu musore yari umwe mu bakinnyi bitwaraga neza ariko kubera abandi bakinnyi Chelsea FC yari ifite ntiyamwemera.
Chelsea FC nyuma yo kubona ibyayibayeho ikareka Jude Bellingham ubu akaba ari umukinnyi ukomeye i Burayi, ishaka kugura Jobe Bellingham bavukana kugirango yirinde kwicuza nk’uko byagenze kuri Jude Bellingham.
Jobe Bellingham ukina mu kibuga hagati, kugeza ubu arimo gukina mu ikipe ya Sunderland FC. Amazina ye yose yitwa Jobe Samuel Patrick Bellingham, afite imyaka 19 nawe yakiniye Birmingahm City yavuyemo yerekeza muri Sunderland FC ikina shampiyona y’icyiciro cya kabiri.
Uyu mwana ukiri muto nubwo Chelsea FC yakaniye cyane yifuza kumusinyisha ariko ikipe ya Manchester United nayo ntabwo isinzira kubera uyu musore urimo kwitwara neza kugeza ubu.
Jobe Bellingham amaze gukinira ikipe ya Sunderland FC imikino 79 atsinda ibitego 11. Uyu musore amaze guhamagarwa mu ikipe y’abato y’ubwongereza mu byiciro byose ndetse ni naho aya makipe agenda amubonera kuko ni umwe mu baba bitwara neza.
Jobe Bellingham ashobora kwerekeza muri Chelsea FC