issa
Kicukiro: Uwari umaze iminsi mbarwa avuye I Wawa yarwanyije inzego avuye kwiba polisi iramurasa

Mar 11, 2025 - 09:08
 0

Polisi y’Igihugu yarashe umugabo wari uvuye kwiba mu Karere ka Kicukiro Umurenge wa Kigarama, nyuma yo guhagarikwa n’inzego zishinzwe umutekano maze akazirwanya. Ibi byabaye mu rukerera rwa none ku wa Kabiri tariki 11 Werurwe 2025.

Uyu mugabo w’Imyaka 42 witwa Jean Pierre Siborurema, yari amaze iminsi ibiri avuye kugororerwa mu Kigo Ngororamuco cya I Wawa. 

Amakuru avuga ko  nyuma yo kuva kwiba umuturage wo mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro, uyu muturage yaje kumwumva agatabaza maze irondo riraza  rimwirukankanye ashyira hasi ibyo yibye afata umupanga ngo abateme niko guhamagara polisi nayo ashaka kuyirwanya iramurasa arapfa.

Mu byo yari yibye harimo  ikofi yarimo amafaranga n’ibindi bikoresho birimo mudasobwa, telefone ebyiri ndetse n’imyambaro.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko ubwo inzego zajyaga gufata Siborurema, yashatse kuzirwanya, ari na bwo Umupolisi yahitaga amurasa.

Yagize ati “Bageze ku gishanga ashyira hasi ibyo yari yibye afata umupanga ajya gutema umwe mu bagize irondo, Umupolisi ahita amurasa, arapfa.”

ACP Boniface Rutikanga yavuze ko uyu muturage warashwe nyuma yo gukekwaho ubujura, yari aherutse kuva kugororerwa Iwawa mu cyumweru gishize tariki Indwi Werurwe 2025, aho yari yajyanyweyo n’ubundi kubera ubujura no kunywa ibiyobyabwenge.

Ngo si ubwa mbere Siborurema  warashwe yiba koko yagiye abifungirwa inshuro zinyuranye hagati ya 2017 na 2018.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yaboneyeho kugira inama abagororerwa Iwawa ko bakwiye guhinduka kuko ubumenyi bahakura bwagakwiye kubafasha kwibeshaho bakava mu ngeso mbi nk’izi z’ubujura.