Vinicius Jr ari ku mwanya wa 4! Uko abakinnyi ba Real Madrid barutanwa ku mishahara ya buri cyumweru
Ikipe ya Real Mardi ni imwe mu makipe akomeye ku mugabane w’i burayi ndetse benshi baba bifuza kumenya ibyo abakinnyi bayo bahembwa buri cyumweru.
Kugeza ubu Real Madrid ni umwe mu makipe arimo guhemba neza abakinnyi ariko imishahara iri hejuru ku mugabane w’i Burayi iri mu gihugu cy’ubwongereza cyane mu ikipe ya Manchester City yazamuye Erling Halaand uheruka kongera amasezerano y’imyaka 9.5.
Muri Real Madrid benshi baziko uhembwa amafaranga menshi inyuma ya Kylian Mbape uyoboye abandi ari Vinicius Jr ariko siko bimeze.
Umukinnyi urimo gufata amafaranga menshi buri cyumweru muri Real Madrid kugeza ubu ni Kylian Mbape urimo guhembwa ibihumbi 498248 by’amayero ubwo ni arenga Milliyoni 600 z’amafaranga y’u Rwanda.
Umukinnyi ukurikira muri Real Madrid ni David Alaba umaze iminsi afite imvune ariko urimo kugaruka gacye gacye. Amafaranga uyu mukinnyi ahembwa ni ibihumbi 356659 by’amayero, ubwo ni arenga Milliyoni 500 y’amafaranga y’u Rwanda.
Umukinnyi wa 3 ufata amafaranga menshi muri Real Madrid ni Jude Bellingham ukomoka mu gihugu cy’ubwongereza. Uyu musore afata buri cyumweru ibihumbi 330187 by’amayero. Aya mafaranga ni arenga milliyoni 500 y’amafaranga y’u Rwanda.
Vinicius Jr niwe mukinnyi wa 4 ariko anganya amafaranga na Jude Bellingham kuko nawe afata Ibihumbi 330187 by’amayero buri cyumweru. Vinicius Jr ashobora kongera amasezerano muri Real Madrid ndetse agahita anganya amafaranga na Kylian Mbape.
Umukinnyi wa 5 uhembwa menshi muri Real Madrid ni umunya-Uruguay, Fede Valverd. Uyu musore afata angana n’ibihumbi 264244 by’amayero, ubwo ni arenga miliyoni 400 y’amafaranga y’u Rwanda.
Real Madrid nubwo ihemba aya mafaranga yose ariko muri shampiyona ya Esipanye iri ku mwanya wa 2 nubwo inganya amanota 57 na FC Barcelona itarakina umukino wayo w’umunsi wa 27. Iyi kipe kandi iracyari muri Champions League irushanwa rifatwa nk’iryayo.
Bamwe mu bakinnyi bayoboye abandi ku guhembwa menshi muri Real Madrid


Kinyarwanda
English
Swahili









