Hari abashinga insengero nka Bisinesi-RGB

Mar 11, 2025 - 10:22
 0

Ikigo cy'Igihugu cy'Imiyoborere RGB , kivuga ko hari amatorero yashinzwe ari uburyo bw'ubucuruzi no gushaka indonke mu baturage.

RGB yabigarutseho ubwo yashimangiraga amabwiriza iherutse gushyira hanze akubiyemo zimwe mu ngingo zitandukanye zigenga ikoreshwa ry'umutungo winjiye  mu rusengero.

Ubwo yari mu kiganiro Imboni Musesenguzi kuri televiziyo Rwanda kuri uyu wa mbere taliki 10 Werurwe 2025, umuyobozi wa RGB Dr. Doris Picard  Uwicyeza , yavuze ko ingamba zose zigenda zifatwa ku bijyanye n' imyemerere ari uburyo bwo kurengera abaturage.

Ati" Ni gukumira akavuyo k'amatorero agenda ashingwa kugirango mudakomeza gukura ibintu mu bantu nta kintu mubahereza[abashinga insengero] kugirango tumenye se, aya mafaranga mukura mu baturage agiye kumarira iki iyo Community(abaturage), mugiye kuyakoresha mute, aturutse he?"

Zimwe mu ngingo RGB, yashyizeho harimo ko imiryango ishingiye ku myemerere yategetswe kujya inyuza amafaranga yose yinjije kuri konti cyangwa kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga hagamijwe kugenzura neza inkomoko y’amafaranga bakiriye n’icyo yakoreshejwe niba kiri mu nyungu z’abaturage bayatanze.

Uyu muyobozi , avuga ko muri ayo mabwiriza harimo kandi harimo  ingingo zo gukumira abashinga insengero badafitiye gahunda nziza abaturage.

Yavuze ko abaturage batanga amafaranga mu miryango ishingiye ku myemerere bakwiye kumenya uko akoreshwa.

Aya mabwiriza aje hari insengero hafi ibihumbi 10 zari zarahagaritswe kubera kutuzuza ibisabwa. Kugeza ubu ahantu hasengerwa hagera kuri 652 hamaze gufungwa burundu, hakiyongeraho n'andi madini n'amatorero amaze kwamburwa ubuzima gatozi kubera imikorere mibi.

Mar 11, 2025 - 10:26

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.