
Mukura VS ikoze agashya isezerera Amagaju FC yari yazanye impamba
Ikipe ya Mukura Victory Sports isezereye Amagaju FC mu gikombe cy'Amahoro nyuma yo kunganya ibitego 2-2 mu mikino 2 bituma bajya muri penalite.
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 4 Werurwe 2025, hakomeje imikino yo kwishyura y'igikombe cy'Amahoro. Umukino wakinwe wari umukino wahuje Mukura Victory Sports na Amagaju FC.
Ni umukino nk'ibisanzwe ikipe ya Mukura Victory Sports yakiriye kuri sitade ya Huye nubwo n'umukino ubanza ariho wabereye n'ubundi kuri iyi sitade.
Ikipe ya Mukura Victory Sports yaje muri uyu mukino ifite imbaraga nyinshi wabonaga ishaka kwishyura ibitego yatsinzwe mu mukino ubanza na Amagaju FC muri 1/4 cy'igikombe cy'Amahoro.
Hakiri kare Mukura Victory Sports yaje gutangira ibona ibitego 2 ndetse igice cya mbere kiza kurangira ari ibitego 2-0. Ibi bitego byatsinzwe na Boeteng Mensah ku munota wa 14 ndetse na Ayilara Samson ku munota wa 41.
Igice cya Kabiri ntabwo ikipe zombi zongeye gukina wabonaga abatoza batangiye kugira imibare myinshi ndetse umukino uza kurangira ari ibitego 2-0. Igiteranyo ku mukino ibiri ubanza ndetse n'uwo kwishyura, cyabaye ibitego 2-2 kuko Amagaju FC umukino ubanza yari yatsinze Mukura Victory Sports ibitego 2-0.
Ikipe zahise zijya guterana Penalite, ikipe ya Mukura Victory Sports itsinda Penalite 3-2, Amagaju FC ataha gutyo nubwo yari yaje muri uyu mukino afite impamba y'ibitego 2-0.
Ikipe ya Mukura Victory Sports nyuma yo gukomeza muri 1/2, igiye gutegereza umukino uzahuza ikipe ya Rayon Sports na Gorilla FC,uteganyijwe kuba kuri uyu wa kane tariki 6 Werurwe 2025.