issa
Inota rimwe riruta ubusa! Umutoza wa APR FC nta gitutu cy’abafana afite

Dec 15, 2025 - 09:56
 0

Umutoza wa APR FC Abderrahim Taleb, yatangaje ko inota rimwe yabonye imbere ya Gorilla FC riruta kubura byose ariko aza no kwemeza ko adakora ibintu kugira ngo ashimishe abafana b’iyi kipe.

 Ku wa Gatandatu tariki 13 Ukuboza 2025, ikipe ya APR FC yakinnye umukino w’umunsi wa 11 wa Shampiyona na Gorilla FC urangira ikipe zombi zinganyije ubusa ku busa. Ni umukino APR FC yakinnye nabi kuko yarushijwe cyane na Gorilla FC nubwo itabyaje umusaruro amahirwe yabonye.

Nyuma y’umukino, Umutoza wa APR FC Abderahim Taleb, yatangaje ko kubona inota rimwe biruta ubusa kandi yezeye ko mu bihe biri imbere ikipe ye izitwara neza kuko hari ibyo bamaze gukemura.  

Yagize ati “ Uko byagenda kose, kubona inota imwe biruta kubura byose. Haracyasigaye imikino 22, urugendo ni rurerure. Dufite igihe gihagije cyo gukomeza gukora, kongera morale ku bakinnyi bacu basatira izamu. Nizera ko ejo hazaza h’iyi kipe ari heza, kuko twamaze gukemura ikibazo cy’ubwugarizi twari dufite.”

Yakomeje agira ati “ Mu mikino hafi ya yose, ntituri kwinjiza ibitego, kandi n’amahirwe y’abo duhanganye yaragabanutse cyane. Ibyo bigaragaza ko hari intambwe yatewe mu bwugarizi, uhereye ku munyezamu kugeza mu kibuga hagati. Mu kibuga hagati, twambura umupira neza, tukawukina neza. Igisigaye ni ugushyira mu bikorwa amahirwe tubona.”

Abderrahim Taleb yagarutse kandi ku gitutu ashyirwaho mu gihe cy’umukino abafana bamusaba gusimbuza kuko hari abakinnyi biba bigaragara ko barushye, atangaza ko adashobora guhindura abakinnyi kubera igitutu cy’abantu.

Yagize ati “ Sinshobora guhindura abakinnyi kugira ngo nshimishe abantu. Nzi agaciro k’abakinnyi banjye. Nk’uko nabivuze mbere, ntiduhindura ngo duhindure gusa. Iyo dutwaye umukino neza kugera ku minota 60, 65 cyangwa 70, dushobora gukora impinduka. Ariko iyo umukinnyi ari mu mukino kandi mwitezeho byinshi, intego yanjye ntihura n’iy’abafana. Ni ngombwa ko abantu bareka umutoza agakora akazi ke. Sinshobora gukora impinduka zigamije gushimisha abantu. Mfite inshingano n’ikipe ngomba kuyobora.”

Uyu mutoza wa APR FC yatangaje kandi ko abakinnyi bagomba kuba biteguye gukoreshwa ku mwanya urenze umwe kuko hari igihe biba ari ingenzi cyane ndetse ko no mu makipe akomeye nka Real Madrid hari abakinnyi bahinduriwe umwanya.

Yagize ati “ Ikibazo nyamukuru ni uko bamwe batekereza ko umukinnyi adashobora guhindura umwanya akinamo. Nyamara ubuhanga bwo gukina imyanya itandukanye (polyvalence) ni ingenzi cyane. Umukinnyi usatira ashobora gukina ibumoso, iburyo cyangwa hagati, ibyo ni ibisanzwe rwose. No mu makipe akomeye nka Real Madrid, hari uwahoze ari myugariro w’iburyo ubu ukina mu kibuga hagati.

Umupira si uguhora ku mibare nka nimero 7 isimburwa na nimero 7. Mu mukino, imyanya irahindagurika kugira ngo ushyire igitutu ku bwugarizi bw’uwo muhanganye.”

Kunganya kwa APR FC byatumye igira amanota 20 isubira inyuma ho umwanya umwe kuko yavuye ku mwanya wa kabiri ikagera ku mwanya wa gatatu. Umwanya wa kabiri ubu wicayeho Marine FC nyuma yo gutsinda Kiyovu Sports igitego 1-0, igahita igira amanota 21.

Umutoza wa APR FC aracyubaka ikipe yizeye ko mu gihe kiri imbere izaba ikomeye cyane

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373