Shema Fabrice yatangaje ibigiye guhinduka byavugwaga muri FERWAFA
Perezida mushya wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice, nyuma yo gutorwa yemeje ko imikoranire mibi ivugwa hagati y'iri shyirahamwe na Minisitiri ya Siporo bigiye guhagarara.
Ibi bibumbiye mu ijambo yatanze nyuma yo gutorerwa kuba umuyobozi mukuru wa FERWAFA mu nama y'inteko rusange yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Kanama 2025.
Uyu muyobozi yatangiye ashimira abanyamuryango bari muri iki gikorwa cy'Inteko rusange, ndetse abizeza ko batazigera babatenguha. Yagize ati " Icyizere mwaduhaye ntabwo tuzabatenguha."
Hagati ya Minisiteri ya Siporo na FERWAFA, hashize igihe bivugwa ko badakorana neza bijyanye n'ibyo bagenda bagonaho yaba mu ikipe y'igihugu ndetse n'ibindi.
Perezida wa FERWAFA yagarutse ku mikoranire mibi ivugwa hagati y'iri shyirahamwe na Minisitiri ya Siporo, yemeza ko igiye guhagarara.
Yagize ati " Ibivugwa baba bakabiriza ko imikoranire ya FERWAFA na Minisiteri ya Siporo badakorana neza bigomba guhagarara."
Uyu muyobozi Kandi yemeje ko agiye guhesha ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi ibikombe byinshi. Yagize ati " U Rwanda ngiye kuruhesha ibikombe byinshi."
Shema Ngoga Fabrice yatorewe kuba umuyobozi wa FERWAFA muri Manda y'imyaka 4 iri imbere.
Umuyobozi wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice


Kinyarwanda
English
Swahili









