issa
Abakira abantu nabi muri Sitade amahora bafatiwe umwanzuro

Aug 19, 2025 - 13:14
 0

Ama-Resitora atanga ibyo kurya no kunywa muri Sitade Amahoro akakira nabi abaje kureba imikino, bafatiwe umwanzuro na Minisiteri ya Siporo.

Ku mukino APR FC yakinnye ku cyumweru tariki 17 Kanama 2025, na Power Dynamos FC yo mu gihugu cya Zambia, nibwo habonetse iki kibazo cyitishimiwe n’abantu benshi.

Uyu mukino APR FC yitwaye neza ndetse hanze y’ikibuga cyane mu kwakira abantu binjira ku miryango, byari byiza ariko abantu benshi bakomeza kuntenga cyane ama-Resitora akorera muri iyi Sitade.

Umwe mu bari muri sitade Amahoro kuri uyu munsi ukoresha urubuga rwa X yahose ari Twitter witwa Darell Kofkin, yatabaje Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yerekana ko imyakirire mu ma-resitora imeze nabi cyane.

Yagize ati “ Umunsi wa Papa n’umuhungu. Bwa mbere nsura Sitade Amahoro, byari byiza. Harimo interinete y’ubuntu kandi yihuta, abacunga Sitade bafasha, byari ku rwego rwiza cyane. APR FC yari hejuru itsinda ibitego 2-0. Serivise zo mu bubari zari mbi cyane. Utegereza ikawa iminota 30, icyuma kiyikora kitarimo gukora, nta ‘Buger’ wahabona.”

Uyu  mufana akimarara kumenyesha Minisiteri ya Siporo cyane umuyobozi wayo, Nelly Mukazayire, yahise amusubiza avuga ko bigiye kwigwaho ndetse amushimira kubwo kubamenyesha.

Yagize ati “ Ngushimiye ku bitekerezo watanze, kandi birababaje kuba utarabashije kubona serivisi wari witeze kubona muri Sitade Amahoro. Turimo gukorana bya hafi n’ikigo gishya gishinzwe kuyicunga kugira ngo iki kibazo gikemuke. Twizeye kuzongera kukubona hamwe n’umuhungu wawe vuba aha kuri Sitade Amahoro.”

Iki kibazo si ubwa mbere kivuzwe ariko ntabwo cyari cyarafatiwe umwanzuro kugeza aho byemejwe ko igiye gushyirwa mu maboko y’indi Kompanyi.

Bivugwa ko QA Venue Solutions, ari yo ishobora guhabwa gutangira gucunga Sitade Amahoro. Iyi Kampanyi niyo isanzwe icunga ibintu by’imbere muri BK Arena, ndetse na Nyandungu Urban Wetland Eco-Tourism Park.

 Image

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373