issa
Ukuri ku mashusho ya Jay C, Bushali na Bull Dog barwana n’abafana

Aug 19, 2025 - 12:25
 0

Abahanzi Bull Dog, Jay C na Bushali hari amashusho yabo akomeje gucaracara bari kurwana n’abafana b’I Rubavu mu kabari kitwa kwa Nyanja kari hafi y’umupaka w’u Rwanda na Repubulika iharanira ya Congo.

Mu ijoro ryo ku wa 16 Kanama 2025 I Rubavu hasorejwe Mtn Iwacu na Muzika Festival, ibitaramo byasorejwe kuri sitade ya Nengo.

Nyuma abari bavuye I Kigali bakomereje mu tubari dutandukanye. Abahanzi barimo Jay C, Bull Dog na Bushali babanje kunyura mu birori by’abambaye umweru byabereye ahitwa Lake Side bahavuye bahavuye berekeza mu kandi kabari ko kwa Nyanja.

Bamaze gusoma icupa rero rikabacengera bigiriye inama yo kujya hanze gufata ku kayaga no gusoma ku itabi. Muri icyo giicuku, muri ako kabari haje abantu benshi wakwita igikundi basagarira abo bahanzi noneho rurambikana. Polisi yarahageze ita muri yombi bamwe ariko nyuma bararekurwa.

Hari uwakurikiranye ibyabaye wavuze ibitandukanye

Iyi mirwano ngo yasembuwe na Bushali wari wasomye manyinya yashize inyota. Bari hanze rero yakoze Bushali yakoze ku kibuno cy’umukobwa wari kumwe na Bull Dog. Nyuma rero abari kumwe na Bushali bakubise abo kwa Bull Dog. Byabaye bibi cyane kuko buri wese yakubitaga uwo ashyikiriye, mbese uwo bafitanye ikibazo. Ni ugukomeza gushaka ukuri ku cyateye iriya mirwano.

Aug 19, 2025 - 17:33