
Kwibuka31: Minisitiri Utumatwishima yifatanyije n'urubyiruko rwitabiriye 'Our Past'
Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yifatanyije n'urubyiruko rurenga 8,600 rwitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, cyateguwe n'Umuryango Our Past Initiative.
Ni igikorwa cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 9 Mata 2025, kibera ku Rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro. Cyitabiriwe n'urubyirugo rusaga 8,600 ndetse n'abayobozi mu nzego zitandukanye z'igihugu.
Minisitiri Utumatwishima yakomeje abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ashimangira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi bigizwemo uruhare n’imbaraga z’urubyiruko.
Yagize ati: “Nta magambo twabona yasobanura intimba n’agahinda abahekuye u Rwanda bateye Abanyarwanda. By’umwihariko aha i Nyanza tuhazi nk’ikimenyetso ntakuka cy’ugutsindwa, aho Ababiligi basize Abatutsi hano, bari bahungiye mu cyahoze ari ETO Kicukiro, Abatutsi barenga 10,000 bakicwa, amahanga abatereranye, arebera, ingabo zabo zigendeye.”
Yashimiye umuryango Our Past Initiative, abashimira ko mu myaka 14 bagerageje guhozaho bagakora ibikorwa byiza byiga amateka, asaba urundi rubyiruko kubigiraho.
Ati: “Tuzakomeze guhagarara kigabo, turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, turwanya n’abashaka gupfobya amateka yacu.”
Minisitiri Utumatwishima yifatanyije n'urubyiruko rusaga 8,600 rwitabiriye 'Our Past'