
Caroline Marcah yavuze uko yarozwe, Kendrick Lamar yakoze amateka kuri Billboard, Ibirori bya nyuma by'ubukwe bwa Juma Jux birakomanga: Avugwa mu myidagaduro
Amakuru y'imyidagaduro agezweho muri Afurika, i Burayi no muri Amerika.
Caroline Marcah icyamamare ku mbuga nkoranyambaga muri Uganda, aratangaza ko mu minsi yashize yarogewe mu kabari kari Kololo akaburokoka ha Mana.
Caroline avuga ko ubwo yari mu kabari, yaje kujya ku rubyiniro ariko asiga icyo kunywa ku meza yari yicayeho, hakomeza kwicishwa abantu, nyuma yongeye gusoma ku kinyobwa cye biramukomerana.
Yavuze ko yaje kujya kwa muganga bamuha imiti araruka, muganga amugira inama yo kurega ako kabari.
Nyamara ikibabaje nta butabera yabonye kuko yasubiye yo bakamubwira ko nta mashusho ya kamera yafashwe ubwo ibyo byabaga, bikaba bivuze ko ubwo ibye byarangiye.
Aha niho Caroline Marcah ahera ashinja aka kabyiniro katavuzwe amazina uburangare.
Ibi abitangaje mu gihe mu minsi yashize Martha Ahumuza yarogewe mu kabari ka 'Mezo Noir nightclub' nako kari Kololo agahita apfa.
King Promise arimo kwikomanga ku gatuza
Umuhanzi wo muri Ghana King Promise ari kwikomanga ku gatuza yemeza ko nta muntu bahatanye mu bihembo bya Telecel Ghana Music Awards (TGMA) mu cyiciro cy'umuhanzi mwiza w'umwaka.
Uyu muhanzi aratangaza ko bizwi neza ko ntawe we bahanganye, kubera ko nta wundi muhanzi ukora cyane nkawe, akemeza ko atewe ishema no guhagararira Ghana ku ruhando mpuzamahanga.
Muri iki cyiciro, akaba ahatanye n'abarimo: Stonebwoy, Black Sherif, Kweku Smoke, Joe Mettle, na Team Eternity Ghana (TEG).
Ibihembo bizatangwa ku wa 03 Gicurasi 2025 muri Accra International Conference Centre.
Taylor Swift arahabwa amahirwe yo kugaragara ku myambaro ya FC Barcelona
Umuhanzikazi Taylor Swift arahabwa amahirwe y'uko ikirango cye (logo) cyagaragara ku myambara ya FC Barcelona ku mukino wa El Clasico itaha, nk'uko Goal.com ibitangaza.
Amakuru avuga ko n'ubwo Taylor Swift ari we uhabwa amahirwe ndetse n'ubwumvikane bukaba bugeze kure, ariko umuraperi Travis Scott na Ed Sheeran bari aho hafi mu gihe haba hari igihindutse kuri Taylor Swift.
Ni mu gihe umukino wa El Clasico hagati ya FC Barcelona na Real Madrid uteganyijwe tariki 11 Gicurasi 2025.
Ku rundi ruhande, umuhanzi wo muri Nigeria Ruger, yatangaje ko kuri uyu wa Kane album ye yise "Blown Boy Ru" iraza kujya hanze mu masaha y'ijoro.
Ni album ye ya Kabiri iriho indirimbo 13 yakoranye n'abahanzi bo muri Nigeria bakomeye barimo Wizkid, Davido, Damian Marley, Zlatan, Kranium, BNXN, na Tiwa Savage.
Ibirori bya nyuma by'ubukwe bwa Juma Jux birakomanga
Umuhanzi wo muri Tanzania Juma Jux n'umugore we w'Umunya-Nigeria Priscilla Ojo bari kubarizwa i Lagos aho bagiye kwitegura ibirori bya nyuma by'ubukwe bwabo.
Muri Gashyantare 2025, nibwo aba bombi bakoze ibirori bya mbere by'ubukwe bwabereye muri Tanzania, ariko ibindi bikaba bigomba kubera i Lagos muri Mata 2025.
Ibinyamakuru byo muri Nigeria bikaba bitangaza ko ubwo Priscilla Ojo yageraga ku kibuga cy'indege yagaragaraga nk'umuntu utwite nubwo bombi ntacyo barabivugaho.
Kendrick Lamar yanditse amateka kuri Billboard
Kendrick Lamar ukomeje kugereka uduhigo ku tundi, yongeye kwandika amateka mashya kuri Billboard Hot 100 abikesha indirimbo ye 'Not Like Us' ikomeje guca ibintu.
Ubu Kendrick Lamar yabaye umuraperi wa mbere ugize indirimbo yaririmbye wenyine, imaze igihe kirekire iza ku rutonde rw'indirimbo 10 mu ndirimbo 100 zikunzwe cyane kuri Billboard.
Ibi bibaye nyuma y'uko iyi ndirimbo ye yujuje ibyumweru 27, iza mu myanya y'imbere.