Ubuhamya bwa Theo Bosebabireba warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Apr 10, 2025 - 10:42
 0

Umuhanzi Uwiringiyimana Theogene uzwi nka Bosebabireba yatanze ubuhamya bw'uburyo yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 we n'umuryango we.

Mu kiganiro uyu mugabo yahaye 3D TV Rwanda, yavuze ko yatangiye gukorerwa ivangura mu 1990 ubwo Inkotanyi zateraga Igihugu.

Yazuve ko umunsi umwe yiga mu mwaka wa Kane w'amashuri abanza babatumye amarangamuntu y'ababyeyi, bazigejejeyo bazishyira mu byiciro bitewe n'icyo warimo (Umuhutu, Umututsi, Umutwa).

Yavuze ko nyuma yo kureba izo ndangamuntu z'ababyeyi, babatandukanyije ubundi abarimu babakuramo imyenda bakabareba ku mubiri wabo niba nta bimenyetso by'Inkotanyi bafite.

Theo avuga ko ageze mu rugo ikabwira umubyeyi we ibyamubayeho, nyina indangamuntu yahise ayijugunya mu bwiherero.

Jenoside yatangiye Theo ari mu rugo iwabo i Kayonza we na nyina n'abavandimwe be.

Bahise bahungira mu baturanyi bagezeyo umugore abaha ubuhungirio ariko kuko umugabo we yari Interahamwe abagira inama yo kujya kwihisha ahandi.

Yunzemo ko bagiye kwihisha mu masaka no mu bigunda, ariko umubyeyi we ageze aho afata umwanzuro wo gusubira mu rugo ati "nzicirwe iwange n'abana bange."

Yavuze ko bagumye mu rugo kugera ubwo bumvaga ko Inkotanyi ziri gusatira hafi y'iwabo bahita bazinga utwangushye barahunga.

Icyakora avuga ko bageze mu nzira bahuye na bariyeri ikabasaba ibyangombwa bakabibura bakabicaza hasi bategereje kuza kubica, ariko imvura ihita igwa abicanyi bakwirwa imishwaro birangira nabo bahisemo gusubira mu rugo.

Theo yavuze ko basubiye mu rugo ntibongera kuhava na Jenoside irangira ariho bakiri, nyuma bumva ngo Inkotanyi zafashe Igihugu ndetse abasirikare b'Inkotanyi baza kubasura barabahumuriza.

Apr 10, 2025 - 10:46

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.