issa
Kim Kardashian yarangije amasomo mu mategeko nyuma y'imyaka 6

May 22, 2025 - 08:44
 0

Los Angeles, 21 Gicurasi 2025 , Umunyamidelikazi w’icyamamare, Kim Kardashian, yasoje ku mugaragaro amasomo y’amategeko nyuma y’imyaka 6 yiga. Uyu muhango wo gusoza amashuri ye wabereye iwe mu rugo, ahari inshuti n’umuryango, harimo abana be bane, abavandimwe be Khloé na Kourtney, ndetse n’umujyanama we mu by’amategeko Jessica Jackson.

Ki  Kardashian yatangiye uru rugendo rwo kwiga mu 2018, ariko kubera icyorezo cya COVID-19 ndetse no kugira inshingano nyinshi, byatumye asoza amashuri ye muri uyu mwaka 2025. 

Kim yatsinze ikizamini cya "baby bar" mu 2021 nyuma y’igeragezwa rya kane, ndetse aherutse gutsinda ikizamini cya Multistate Professional Responsibility Exam muri Werurwe 2025. Ategerejwe gukora ikizamini cya California Bar Exam kugira ngo abe umunyamategeko wemewe.

Kim yavuze ko yifuza gukomeza urugendo rwe mu mategeko, cyane cyane mu bijyanye no guharanira impinduka mu butabera.

Yagize uruhare mu gufasha abantu benshi kubona ubutabera, harimo nka Alice Marie Johnson. Yavuze ko se, Robert Kardashian Sr., yamuhaye ishyaka ryo gukunda amategeko, kandi ko yifuza gukomeza umurage we.

Kim Kardashian yasoje amasomo ye mu bijyanye n'amategeko 