issa
Nta kintu nakora! Umutoza wa Manchester United byamuyobeye

May 22, 2025 - 10:29
 0

Umutoza wa Manchester United, Roben Amorim, yatangaje ko ntacyo afite cyo gukora yakizeza abakunzi b’iyi kipe.

Mu ijoro rya cyeye tariki 21 Gicurasi 2025, ikipe ya Manchester United yatakaje igikombe cya UEFA Europa League nyuma yo gutsindwa igitego 1-0 na Tottenham Hospurs.

Ni agahinda kenshi ku bakunzi ba Manchester United kuko bumvaga gutwara iki gikombe bishoboka cyane bitewe ni uko muri shampiyona yitwaye nabi cyane ndetse byagombaga kuyiha amahirwe yo kuzakina UEFA Champions League umwaka utaha.

Umutoza wa Manchester United, Roben Amorim yashenguwe cyane n’uku Manchester United yitwaye kuko abona bigoye kubona abakinnyi bakomeye iyi kipe itazakina UEFA Champions League.

Yagize ati “ Muri aka kanya, sinakivuga neza, siko meze, ntabwo nabikora. Birankomereye cyane. Ntacyo mfite cyo kwereka abafana cyangwa ngo mvuge ko hari icyo ngiye kongera kuri ibi, mfite ibyo bibazo , ntacyo gukora mfite mu gihe kizaza.

Muri aka kanya, icyizere ni gicye, reka tuzarebe. Nditeguye, niba ubuyobozi cyangwa abafana babona ntari umutoza ukwiye, nzagenda nta biganiro bindi ngiranye nabo. Mfite icyizere cy’akazi kanjye. Nkuko mubibona, nta kintu ngiye guhindura ku byo nsanzwe nkora.”

Aya magambo Amorim yatangaje arimo gucika intege cyane kuko ibyo yari yiteze gukora muri iyi kipe kuva yazamo bisa nkaho byose byabaye ubusa.

Roben Amorim yaje muri Manchester United asimbuye Eric Ten Hag avuye muri Sporting yo mu gihugu cya Portugal.

                    Roben Amorim yatangaje ko azajye ikipe n'ibishaka

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373