Ntituzahindura uburyo bw’imikinire! Umutoza wa APR FC arizeza abafana kwitwara neza adahinduye imikinire
Umutoza wa APR FC, Abderrahim Taleb, yatangaje ko uburyo bwe bw’imikinire atazabuhindura kuri uyu mukino azakinamo na Rayon Sports w’umunsi wa Karindwi wa Shampiyona.
Ikipe ya APR FC ikomeje imyiteguro y’umukino ifitanye na Rayon Sports kuri uyu wa Gatandatu tariki 8 Ugushyingo 2025 kuri Sitade Amahoro. Ni umukino ukomeye cyane ufatwa nk’uwa mbere hano mu Rwanda ndetse ukomeje kuvugisha benshi.
Nyuma y’imyitozo APR FC yakoze ku munsi w’ejo hashize tariki 5 Ugushyingo 2025, umutoza Abderrahim Taleb yatangaje ko ikipe ye yiteguye ariko abakinnyi be bafite ubwoba bw’abasifuzi ndetse asaba FERWAFA gutanga ubutabera.
Yagize ati “ Abasifuzi ntibatubaniye, batumye dutakaza amanota ane. Mu mukino wa mbere hari Penalite batwimye, igitego cya William Togui baracyanze, bahaye umukinnyi wacu ikarita y’umutuku atakoze ikosa. No ku mukino uheruka, batwimye igitego cyiza kandi batanga Penalite hanze y’urubuga rw’amahina.”
Yakomeje agira ati “ Ibyo byose bitera abakinnyi gutinya, bikagabanya icyizere cyabo. Ndasaba FERWAFA kugira icyo ikora kugira ngo iterambere ry’umupira wacu rikomeze. Ntibishoboka ko ikipe ikina neza ariko igafatwa nabi n’abasifuzi bikaba nk’aho byemewe. Turashaka ubutabera.”
Abderrahim Taleb yakomeje avuga ko muri uyu mukino APR FC izakinamo na Rayon Sports atazahindura uburyo bwe bw’imikiniri yo guhanahana ndetse no gukina bajyana imipira imbere nkuko yizera ko ari bwo buryo bwiza akunda.
Yagize ati “ Oya, ntituzahindura uburyo dukinamo kubera ko ari ‘Derby’. Dufite umushinga w’ikipe n’uburyo bwacu bwo gukina. Nta mpamvu yo kubuhindura. Ni koko dufite abakinnyi batari bake bari bavunitse, abakinnyi batanu b’abahanga bari hanze, ariko ubu bamwe baragarutse, na DJibril Ouattra twari dukumbuye yatangiye imyitozo.”
Yakomeje agira ati “ Tuzakomeza gukina uko dusanzwe dukina. Turakomeza gukina imipira ijya imbere itarimo gusubira inyuma no gutera imipira miremire. Tuzakina umupira wacu, tuzategura abakinnyi cyane mu buryo bw’imitekerereze, tubibutse ko ari umukino nk’iyindi.”
Abderrahim Taleb yatangaje ko bazi igitutu cy’abafana ba APR FC ndetse abaha icyizere ko bazabona intsinzi kuko bazagerageza gutegura no gukoresha abakinnyi bafite ubunararibonye mu mikino ikomeye.
Yagize ati “ Ni koko, abafana ba APR FC n’aba Rayon Sports bose bagira igitutu gikomeye, ariko twe tuzagerageza gukina mu buryo bwacu, dushyire imbere abakinnyi bafite ubunararibonye, bafite imbaraga mu mitekerereze, ku mubiri no mu mikinire. Intego yacu ni ugushimisha abafana bacu, cyane cyane abafana ba APR FC.”
APR FC iheruka kunganya na Rutsiro FC igitego 1-1 mu mukino w’umunsi wa Gatandatu wa Shampiyona wabereye mu karere ka Rubavu. APR FC kugeza ubu iri ku mwanya wa Munani n’amanota 8 ku rutonde rw’Agateganyo rwa Shampiyona.
Djibril Ouattara yagarutse mu myitozo
Memel Raouf Dao ufite imvune arimo gukora imyitozo yo gukomeza umubiri


Kinyarwanda
English
Swahili









