Diamond Platnumz yishyuwe miliyoni zisaga 920 Frw ngo aririmbe mu bukwe muri Zambia
Umuhanzi w’icyamamare muri Afurika y’Iburasirazuba, Diamond Platnumz, aherutse gukora igitaramo gikomeye muri Zambia, aho yahawe akayabo k’amafaranga angana na $700,000, asaga 920,000,000 Frw, kugira ngo aririmbe mu bukwe bw’agatangaza bwabereye mu murwa mukuru Lusaka.
Diamond yageze muri Zambia ari kumwe n’itsinda rye rya Wasafi Classic Baby (WCB), aho bakoresheje indege yihariye ifite ibikoresho bigezweho. Amashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga yamugaragaje yicaye mu ndege aruhutse, ari kumwe kwinywera juice, mu gihe abandi bari kuri telefone bazihugiyeho.
Ibitaramo nk’ibi Diamond ajya yitabira biba bihenze, ariko iki cyo ryabaye agatangaza, kuko amafaranga yahawe yarenze kure ayo asanzwe asaba. Asanzwe asaba hagati ya $100,000 na $150,000 ku bitaramo byo hanze ya Tanzania, ariko muri Zambia yakubiwe inshuro zirenga esheshatu ayo asanzwe ahembwa.
Muri ubu bukwe, na mugenzi we Yo Maps, umuhanzi ukomeye muri Zambia, na we bivugwa ko yahawe $100,000 (asaga miliyoni 131 z’amafaranga y’u Rwanda) ngo ataramire abashyitsi bari baje kwizihiza uwo munsi w’ibirori.
Ibi byongera kwerekana uburyo Diamond Platnumz akomeje kwagura izina rye ku rwego mpuzamahanga no kuba umwe mu bahanzi ba mbere muri Afurika bishyurwa amafaranga menshi mu bitaramo. Ni ikimenyetso cy’uko umuziki nyafurika ukomeje kuzamuka ku rwego rw’isi, cyane cyane binyuze mu bahanzi bakomeye nka Diamond.
Diamond Platnumz yishyuwe miliyoni zirenga 900 Frw kugira ngo aririmbe mu bukwe bwabereye muri Zambia


Kinyarwanda
English
Swahili









