O Yeong-su wo muri Squid Game yasabiwe gufungwa umwaka umwe

Apr 5, 2025 - 11:57
 0

Ubushinjacyaha muri Koreya y'Epfo bwasabye ko umukinnyi wa filime, O Yeong-su w'imyaka 80 wamamaye muri filime Squid Game, ahanishwa igifungo cy’umwaka umwe mu rubanza rw’ubujurire ashinjwamo gukorera undi ihohotera rishingiye ku gitsina.

Mu rubanza rwabaye ku wa 04 Mata 2025, mu Ishami rya Seongnam ry’Urukiko Rukuru rwa Suwon muri Koreya y'Epfo, Ubushinjacyaha bwavuze ko mbere yari yarahawe igihano gito.

O Yeong-su yari yahanishijwe igifungo cy’amezi umunani gisubitse mu myaka ibiri, ndetse anategekwa gukora amasaha 40 yitabira amasomo ku bijyanye no kwirinda ihohotera rishingiye ku gitsina.

Yajuriye asaba kugirwa umwere, naho Ubushinjacyaha bujuririra icyemezo busaba ko igihano kigumaho ahubwo kikongerwa.

Iki kirego gishingiye ku byabaye mu 2017, aho O Yeong-su yashinjwe gukorakora ku ngufu no gusoma ku gahato umugore bari mu itsinda rimwe ry’abakinnyi b’ikinamico.

Abashinjacyaha bavuze ko uwo mugore yigeze guha Yeong-su amahirwe yo gusaba imbabazi mbere yo kujya mu rukiko, ariko ntiyabikora kandi kugeza n’ubu ntiyigeze agaragaza kwicuza. Nyuma nibwo uyu mugore yagiye kumurega.

Abunganira uwo musaza mu mategeko bavuze ko ibimushinjwa bishingiye ahanini ku buhamya bw’uwo mugore n’ubutumwa yohereje, bavuga ko budafite gihamya ifatika.

Basobanuye ko ubwo butumwa bwari bugamije gusa kwirinda ko filime Squid Game yagira ikibazo, ariko ko bitari ukwemera icyaha. Basabye urukiko gukuraho icyemezo cyo kumuhamya icyaha.

Mu ijambo rye, Yeong-su yavuze ko yumva ari igisebo kuba ari mu rukiko afite imyaka 80, ndetse ko niba ibyo yakoze icyo gihe bifatwa nabi yiteguye kubiryozwa, ariko ko we atemera ko ibyo yakoze bigize icyaha.

Yongeyeho ko ibi birego byasize icyasha izina rye ndetse rikamwangiriza umwuga nk'umukinnyi wa filime w'icyamamare. Urukiko ruzasoma umwanzuro wa nyuma ku wa 03 Kamena 2025.

O Yeong-su aradabirwa gukatirwa umwaka mu buroko 

Apr 5, 2025 - 11:59

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.