Bugesera FC yakubye agahimbazamusyi yatangaga inshuro 5 mbere yo guhura na APR FC

Apr 5, 2025 - 12:56
 0

Ikipe ya Bugesera FC yitegura guhura na APR FC yakubye agahimbazamusyi yatangana inshuro 5.

Kuri uyu wa gatandatu tariki 5 Mata 2025, ikipe ya Bugesera FC irakira ikipe ya APR FC mu mukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona y’u Rwanda.

Ni umukino ikipe ya Bugesera FC yakaniye cyane bijyanye ni uko ishaka aya manota 3 kugirango irebe ko yava mu myanya y’amakipe ashobora kumpanuka mu cyiciro cya kabiri.

Ku rundi ruhande ikipe ya APR FC nayo irifuza gutsinda ikipe ya Bugesera FC igategereza ibiraba bibera mu karere ka Rubavu aho ikipe ya Rayon Sports bahanganiye igikombe iraba ikina na Marine FC.

Kimwe mu bintu bikomeza uyu mukino, ni uko buri kipe ifite ibyo iharanira ariko uruhande rwa Bugesera FC rwakaniye cyane uyu mukino kugeza aho n’agahimbazamusyi yatangaga yagakubye inshuro 5.

Amakuru UKWELITIMES twamenye ni uko ikipe ya Bugesera FC niramuka itsinze ikipe ya APR FC, buri mukinnyi arahabwa ibihumbi 150. Ubusanzwe ikipe ya Bugesera FC yahabwaga ibihumbi 30 ariko kuri uyu mukino yazamuwe cyane.

Uyu mukino uratangira mu kanya ku isaha ya saa cyenda z’amanwa urabera mu Karere ka Bugesera.

Ikipe ya APR FC kugeza ubu iri ku mwanya wa 2 n’amanota 45 naho ikipe ya Bugesera FC iri ku mwanya wa 13 n’amanota 24.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Bugesera FC yakubye agahimbazamusyi yatangaga inshuro 5 mbere yo guhura na APR FC

Apr 5, 2025 - 12:56
Apr 5, 2025 - 12:55

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.