issa
Police y’u Rwanda yateguje ihagarikwa ry’umuhanda muri Kigali

Sep 17, 2025 - 09:25
 0

Police y’igihugu y’u Rwanda yamenyesheje abakoresha umuhanda wo mu mujyi-Kimihurura ko uraza gufungwa guhera Saa sita z’ijoro.

Ni itangazo Police y’igihugu yashyize hanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Nzeri 2025, imenyesha abakoresha umuhanda uva mu mujyi werekeza Kimihurura-RIB-KCC ko uraba ufungiye ku Kabindi kuva Saa Sita z’ijoro uyu munsi.

Police yagize ati “ Turabamenyesha ko kuva tariki 17 Nzeri 2025 saa sita z’ijoro, umuhanda uva mu mujyi-Kimihurura-RIB-KCC ko uzaba ufungiye ku Kabindi bizatuma ibinyabiziga bituruka mu mujyi bidakomeza nk’uko byari bisanzwe kubera imyiteguro y’irushanwa ryo gusiganwa ku magare ku isi.”

Police yamenyesheje abakoresha uyu muhanda ko batangira gukoresha umuhanda uva Mu mujyi-Kimicanga-Kacyiru cyangwa mu mujyi-Kabindi-Roundabout Kimihurura-ku cyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda.

Uyu muhanda ugiye gufunga ariko ukurikiye indi igenda ifungwa bitewe n’imyiteguro ya Shampiyona y’isi y’amagare harimo n’imyitozo y’abakinnyi.

Ariko kandi Police y’igihugu yanashyize hanze uko imihanda y’abanyamaguru izakoresha muri irisiganwa ry’isi mu magare kugira ngo abanyamaguru bazabashe gukurikirana iri siganwa.

Tariki 21 Nzeri 2025, nibwo iyi shampiyona y’isi y’amagare izatangira. Iri siganwa rizitabirwa n’ibihugu birenze 70 abasiganwa bazaba barenga 1000 baturutse mu bihungu bitandukanye ku isi.     

Uko inzira nzizakireshwa ku banyamaguru

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Police y’u Rwanda yateguje ihagarikwa ry’umuhanda muri Kigali

Sep 17, 2025 - 09:25
Sep 17, 2025 - 09:28