U Rwanda ntirwamanutse cyangwa ngo ruzamuke ku rutonde ngaruka kwezi rwa FIFA
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, ntabwo yigeze impanuka cyangwa ngo izamuke ku rutonde ndarukakwezi rwa FIFA rwasohotse rw’ukwezi kwa 12.
Ni urutonde rwashyizwe hanze ku wa mbere tariki 22 Ukuboza 2025, aho u Rwanda rwisanze rugumye ku mwanya 131 nkuko byari bimeze ku rutonde rw’ukwezi kwa 11.
Nta mukino ikipe y’igihugu y’u Rwanda yigeze ikina mu kwezi kwa 11 ari nayo mpamvu umwanya yari iriho rutigeze ruhinduka nkuko byari bimeze, ndetse yanagumanye amanota 1117.78. Ikipe iri imbere muri Afurika y’iburasirazuba ni ikipe y’igihugu ya Uganda iri ku mwanya wa 85 n’amanota 1288.02.
Uru rutonde ruyobowe na n’ikipe y’igihugu ya Espagne ifite amanota 1877.18, naho ikipe y’igihugu iri imbere ku mugabane w’Afurika ni ikipe y'igihugu ya Marocco iri ku mwanya wa 11 n’amanota 1716.34. Indi kipe iri hafi ku mubagane w’Afurika ni ikipe y’igihugu ya Senegal iri ku mwanya wa 19 ifite amanota 1648.07.
Kugeza ubu hari kuba igikombe cy’Afurika cyatangiye tariki 21 Ukuboza 2025, bivuze ko urutonde ruzahinduka mu kwezi gutaha bitewe nuko amakipe azaba yitwaye.
Nta mukino ikipe y’igihugu y’u Rwanda amavubi kugeza ubu ifite yaba uwa gishuti wavuga ko izakina ku buryo ishobora kuzamuka ku rutonde rw’ukwezi gutaha kuko umukino w’irushanwa ifite nibura ushobora kuzaboneka mu kwezi kwa 3 mu mwaka wa 2026.

Ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi yagumye ku mwanya wa 131


Kinyarwanda
English
Swahili









