Iserukiramuco ry’abakunzi ba Arsenal FC muri Afurika rigiye kubera mu Rwanda

Apr 15, 2025 - 17:14
 0

Ihuriro ry’abakunzi b’ikipe ya Arsenal FC muri Afurika, ryateguye ko uyu mwaka ikirori kiswe Arsenal Africa Fans Festival (AAFF), kizabera hano mu Rwanda muri Kigali Universe.

Ihuriro ry’abakunzi b’ikipe ya Arsenal FC muri Afurika, ryateguye ko uyu mwaka iserukiramuco ryiswe Arsenal Africa Fans Festival (AAFF), rizabera hano mu Rwanda muri Kigali Universe.

Tariki 20 Mutarama 2025, ubuyobozi bwa Arsenal Africa Fans, bwemeje ko ikirori cy’abafana ba Arsenal muri Afurika kizabera mu Rwanda ku nshuro ya kabiri kuko bwa mbere kibera mu Rwanda byari 2018.

Intego uyu musangiro cyangwa ikirori cy’abakunzi ba Arsenal muri Afurika bari bafite ubwo batangizaga iki gikorwa mu mwaka wa 2017, byari ukugirango ibihugu bihanahane umuco, ubukerarugendo ndetse Siporo ibe ihuriro ryo guhuza abantu.

Abayobozi b’abafana ba Arsenal muri Afurika ari nabo bategura ibi birori, bemeje ko ‘AAFF’ izaba kuva tariki 18 kugeza 20 mata 2025 muri Kigali Universe.

Ibihugu bitandukanye bishobora kuvamo abakunzi ba Arsenal FC birimo Rwanda, South Sudan, Ghana, Nigeria, Kenya, Uganda, Zambia,Tanzania, Burundi ndetse n’ibindi byamaze ko kwemeza ko bizaba bihari.

Muri mata 2024, iyi Arsenal Africa Fans Festival yabereye mu gihugu cya Tanzaniya ahitwa Dar-es-Salam ariko uyu mwaka ni mu Rwanda ndetse byamejwe ko abakunzi ba Arsenal bashaka kwifatanya nabo batumiwe..

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Iserukiramuco ry’abakunzi ba Arsenal FC muri Afurika rigiye kubera mu Rwanda

Apr 15, 2025 - 17:14
Apr 15, 2025 - 15:06

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.