issa
FIFA igiye gushyira igorora abakinnyi bakinaga imikino myinshi mu gihe gito

Nov 11, 2025 - 10:18
 0

Impuzamashyirahamwe y'umupira w'amagaru ku Isi, FIFA, igiye gushyiraho ikiruhuko cy'iminsi itatu hagati y'umukino n'undi mu buryo bwo korohereza abakinnyi bakinaga imikino myinshi mu gihe gito.

Iki kintu nigitangira gukorwa bizatuma gahunda z’amakipe akina amarushanwa ya Europa League cyangwa Conference League ku mugabane w'i Burayi zidakorwa neza, ariko kizaba kije mu gihe hari impungenge nyinshi ku mikino mu gihe cy’umwaka wose.

Mu byari biteganyijwe, urugendo rwa Crystal Palace rwo gukina imikino itatu mu minsi itandatu mbere ya Noheri, byari byateje impaka ku mukino uzaba hagati yabo na Arsenal muri 1/4 cya Carabao Cup.

Ibitekerezo birebana no gufasha abakinnyi, birimo n’iki kiruhuko cy’iminsi itatu, bizakomeza kuganirwaho, ariko kandi ntabwo FIFA yafata umwanzuro yonyine itabihuje n’abandi bafatanyabikorwa barimo ibyo bihugu bifite Shampiyona zikomeye.

Impinduka ntizatangira gushyirwa mu bikorwa kugeza igihe ingengabihe Mpuzamahanga y’Imikino nshya izaba isohotse muri 2031, kandi ibiganiro kuri iyo ngengabihe biracyakomeje. Aya masaha 72 y’ikiruhuko yari amaze imyaka myinshi akorerwa inama ariko ntibishyirwe mu bikorwa.

Guhera mu mwaka w’imikino wa 2022 kugeza 2023, Manchester United yakinnye imikino 46 itaruhuka iminsi itatu hagati yayo, cyane cyane hagati y’imikino ya Europa League n’iy’icyumweru muri Shampiyona y'u Bwongereza.

N’ubwo hari amakimbirane ajyanye n’uko ibiganiro n’amavugurura y’amategeko ateganywa akorwa, uyu mwanzuro wo gushyiraho igihe cy’ikiruhuko waba mwiza cyane ku makipe akina Shampiyona y'Ubwongereza, kuko kuva kera yasabaga ko gahunda y’imikino yoroshywa ariko bigaterwa utwatsi.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

FIFA igiye gushyira igorora abakinnyi bakinaga imikino myinshi mu gihe gito

Nov 11, 2025 - 10:18
Nov 11, 2025 - 10:28