issa
Mali: Nyuma y'ukwezi amwe mu masitasiyo ya Esansi yongeye gukora

Nov 11, 2025 - 08:57
 0

Amwe mu masitasiyo ya Esansi yongeye gukora nyuma y’ukwezi adakora ubwo imitwe yitwaje intwaro ikorana bya hafi na al-Qaida yari yafunze inzira zifashishwaga mu gutumiza ibikomoka kuri peteroli mu gihugu cya Mali mu murwa mukuru Bamako.

Aya masitasiyo ya esansi yongeye gukora kuri uyu wa Mbere tariki ya 10 Ugushingo 2025, nyuma yo kumara ukwezi afunze ibintu byagize ingaruka zikomeye ku bukungu n’imibereho y’icyo gihugu dore ko byanatumye amashuri makuru na za kaminuza bifunga, ibihugu nka Amerika, Ubufaransa n’u Bwongereza bisaba abaturage babyo kuva muri icyo gihugu byihuse bituma imikoranire y’ibyo bihugu igenda nabi.

Uretse kuba izo sitasiyo zimwe na zimwe zatangiye gukora muri icyo gihugu ibintu biracyakomeje kuba bibi kubera ko ibinyabiziga byinshi bigiparitse ndetse n’amashuri akaba agifunze mu bice bimwe na bimwe by’intara zigize icyo gihugu ni mu gihe kandi ibitero by’iyo mitwe yitwaje intwaro nabyo bikomeje kugabwa mu baturage mu rwego rwo gushyira igitutu kuri leta ya Mali nk’uko itangazamakuru ryo muri icyo gihugu rikomeje kubitangaza.

Ibi bibaye nyuma y’uko byakomeje gutangazwa ko abarenga 100 biciwe mu bitero by’imitwe yitwaje intwaro ikorera mu mazina ya JNIM bivugwa ko ikorana bya hafi n’uwa al-Qaida mu gihe abarenga 200 bari bayifatiwemo bugwate ndetse hanatwikwa ibinyabiziga birimo imodoka, moto n’amagare.

Kugeza ubu, ntacyo inzego z’umutekano z’icyo gihugu zari zatangaza zerekeye ibyo bitero bikomeje kugabwa muri icyo gihugu ni mu gihe kandi abatuye icyo gihugu bo bakomeje gutabaza bakasaba ubufasha imiryango itandukanye n’amashyirahamwe arengera ikiremwa muntu ku isi.

Nov 11, 2025 - 11:01