Kigali: Itara ry'umutekano ryaciye abategeraga abaturage mu tuyira bakabambura
Abaturage batandukanye bo mu bice byo mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko amabwiriza yashyizweho y'uko buri rugo rugomba kugira itara ry'umutekano yaciye abajura bakundaga kubategeraga mu buyira nijoro bakabambura ibyabo.
Bamwe mu baganiriye na UKWELITIMES, bavuga ko mu myaka ishize abajura babategeraga nijoro mu tuyira turimo umwijima bakabambura rimwe na rimwe bakanasiga babakomerekeje.
Brmeze ko iki kibazo cyakemutse nyuma y'uko buri rugo rusabiwe gushyiraho itara ry'umutekano.
Mutezemariya Claudette, ni umuturage wo mu Murenge wa Nyakabanda, wemeza ko itara ry'umutekano ryatumye abajura bagabanuka.
Yagize ati " Abajura baragabanyutse cyane ubona ko batinye urumuri kubera ko ubundi bakundaga gutegera cyane abantu mu tuyira turimo umwijima abanyerondo batakundaga kunyuramo."
Undi mugabo witwa Byiringiro Jean, we avuga ko atazibagirwa n'uburyo abajura bigeze kumunigira mu kayira nijoro.
Ati " Icyo gihe baranteze baraniga banjyana ibintu byose sinabasha no kumenya n'umwe muri bo kubera ko hari mu mwijima kandi wumve ko bari batatu gusa muri iki gihe uba ubona ko nyuma y'uko hashyiriweho itara ry'umutekano nta bajura bagitegera abantu mu tuyira."
Umwe mu banyerondo utarashatse ko amazina ye atangazwa, nawe yemeza ko itara ry'umutekano ribafasha cyane mu kazi kabo.
Ati " Riradufasha cyane kuko ahantu hose haba habona nk'uburyo ntahonibisambo byihisha niyo mugikurikiye muhita mukinona kuko gihingira muba muri kuhabona."
Yongeyeho ko mbere iti tara ritarashyirwaho nabo hari inzira batinyaga kunyuramo cyane kubera ko zabagamo umwijima.
Nibwo bamwe mu baturage bashyizeho iri tara ry'umutekano ndetse banamaze kumenya akamaro karyo usanga hari n'abatari barishyiraho ku buryo usanga mu nama nyinshi ubuyobozi bw'inzego z'ibanze bugirana nnsbo buhora bubashishikariza kurishyira ku ngo zabo.


Kinyarwanda
English
Swahili









