Nyakabanda: Urujijo ku murambo w'umugore utwite wasanzwe mu nzu yabagamo
Umugore wari utwite wo mu Mudugudu wa Karudandi mu Kagari ka Munanira ya II, Umurenge wa Nyakabanda, Akarere ka Nyarugenge, yasanzwe yapfiriye mu nzu yabagamo.
Aya makuru yamenyekanye ahagana saa ine z'amanywa zo kuri uyu wa Kane tariki 22 Gicurasi 2025.
Abaturage bo muri aka gace, babwiye UKWELITIMES ko uyu mugore n'umugabo we bari bamaze iminsi itatu gusa bimukiye muri aka gace.
Aba baturage bakomeza bavuga, ko bakeka ko uyu mugore yishwe n'umuriro w'imbabura kuko bayisanze mu nzu yapfiriyemo.
Uwitwa Kayibanda Oscar yagize ati " Amakuru ariho n'uko ngo umugabo atari ahari, ngo umurambo basanze uri mu nzu ifunze niba yatekeragamo simbizi kuko nyuma ngo byabasabye kwica urugi nibwo basanzemo n'imbabura."
Yongeyeho ko uyu mugore n'umugabo we, nta mwana bari bafitanye ahubwo bari bategereje uwo yari atwite.
Aya makuru akimenyekana inzego z'umutekano zahageze, zijyana umugabo wa nyakwigendera ndetse n'uwo murambo zihita ziwujyana ku Bitaro bya Polisi Kacyiru kugira ngo usuzumwe mbere yo gushyingurwa.


Kinyarwanda
English
Swahili









