issa
Polisi y’u Rwanda yaburiye abishora mu byaha muri Expo

Aug 6, 2025 - 16:35
 0

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface, yaburiye abantu bose bitabira imurikagurisha riri kubera i Kigali, kwirinda ibyaha birimo guteza umutekano muke no gutwara ibinyabiziga basinze ndetse no kwiyandarika n’ibindi.

Uyu muvugizi wa Polisiny'u Rwanda yavuze ko umuntu uzafatwa azabihanirwa.

Ibi yabitangaje ku wa Kabiri tariki 5 Kanama 2025 Ubwo hafungurwaga ku mugaragaro Imurikagurisha Mpuzamahanga riri kubera i Kigali ahazwi nk’i Gikondo mu Karere ka Kicukiro.

ACP Rutikanga, yavuze ko umutekano uri mu bintu bikomeye bituma iri murikagurisha riri kuba ku nshuro ya 28 rigenda neza bityo bagomba gukomeza kuwubungabunga.

Yagize ati “Twashyizeho ingamba zo kurinda abantu binjiramo hano ariko n’ibicuruzwa byabo birimo bikaba bifite umutekano. Mwabonye imodoka zishinzwe kurwanya inkongi, ntabwo ziri mu imurikagurisha zaje mu kazi, hari abapolisi ndetse na bagenzi bacu RIB barahari, ubwo uzabirengaho arumva ko dufite uko tuzabigenza.”

Yakomeje avuga ko abantu bajya bagira umuco wo kwiyandarika muri Expo, gutwara banyoye ibisindisha, cyangwa kubiha abana n’ibindi bitazihanganirwa ndetse ko uzafatwa abikora azahanwa.

Ati “Hano harimo abantu, benshi harimo kwidagadura harimo kunywa, harimo kunezerwa, reka nongere nibutse abantu kwirinda kwiyandarika no kwitwara nabi. Abanywa banywe nke, n’unyoye yirinde gutwara ikinyabiziga, ndetse birinde guha ibisindisha abana.”

Iri murikagurishwa rya 28 ryatangiye ku tariki 29 Nyakanga 2025 ndetse biteganyihwe ko rizamara iminsi 20 rikaba ryaritabiriwe n'abantu bamurika ibikorwa byabo barenga 400.