issa
Kwita Izina 2025: U Rwanda rugiye kwita amazina abana b’ingagi 40

Aug 6, 2025 - 16:28
 0

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwatangaje ko umuhango ngarukamwaka wo Kwita Izina uzaba tariki ya 5 Nzeri 2025, ubere mu Kinigi ahari Pariki y’Igihugu y’Ibirunga. Muri uyu muhango, abana b’ingagi 40 bazahabwa amazina, barimo 18 bavutse mu mwaka wa 2024.

Ni ku nshuro ya 20 u Rwanda rugiye kwizihiza ibi birori byamaze gushinga iminsi mu gihugu nk'imwe muri gahunda zo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima. Nubwo uyu mwaka ari bwo hagombaga kuba inshuro ya 21, ibirori byo mu 2024 byarasubitswe kubera icyorezo cya Marburg cyari cyagaragaye mu gihugu.

Irène Murerwa, Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubukerarugendo muri RDB, yagaragaje ko Kwita Izina ari igihe cyo kwishima ndetse bikaba n’ishema ku Rwanda.

Yagize ati "Twishimiye kwizihiza ku nshuro ya 20 umuhango wo Kwita Izina, umaze kuba ikimenyetso gikomeye cyo kubungabunga ibinyabuzima, gusigasira umuco no guharanira iterambere ry’abaturage. Turashimira Guverinoma y’u Rwanda, abafatanyabikorwa n’abaturage ku ruhare rwabo rukomeye."

Murerwa yanavuze ko umubare w’ingagi ukomeje kwiyongera, aho mu mwaka wa 2012 zari 880, ariko ubu zimaze kurenga 1063 mu gace ka Virunga, kubera uburyo bushingiye ku bufatanye n’abaturage.

Mu rwego rwo guha agaciro abitabira ibi ibikorwa, uyu muhango uzaba n’umwanya wo gushimira abarinzi ba Pariki ndetse n’abaturage bagira uruhare muri urwo rwego.

Uretse umuhango nyirizina wo Kwita Izina 2025 bizanajyana n’ibikorwa birimo irushanwa rya Golf ndetse n’ibirori byo kwakira ku meza abazaba bitabiriye ibi birori bikomeye, bikazaba ku wa 6 Nzeri.

Kuva uyu muhango watangira mu 2005, hamaze kwitwara amazina abana b’ingagi bagera ku 397.

Anselme Tuyizere Media Personality/Sports-Entertainment Tel:+250791737786 Email: anselmetuyizere07@gmail.com

Kwita Izina 2025: U Rwanda rugiye kwita amazina abana b’ingagi 40

Aug 6, 2025 - 16:28
Aug 6, 2025 - 16:37