Uganda: Abasirikare basanze Abapolisi  kuri Sitasiyo bakoreragaho barabakubita

May 2, 2025 - 17:08
 0

Bamwe mu basirikare  b’umutwe udasanzwe mu gisirikare cya Uganda, baherutse gutera  sitasiyo ya Polisi ya Lubowa mu karere ka Wakiso, bakubita abapolisi batanu bahakorera.

Ikinyamakuru Chimpreports, kivuga ko ku gicamunsi cya tariki ya 30 Mata 2025, Lt Samson Amo wari uyoboye aba basirikare yahamagaye umuyobozi w’iyi sitasiyo, ASP Sunday Innocent, amusaba kwitegura gufunga abantu bafatiwe muri Lubowa.

Ni nyuma y’uko Lt Amo n’abasirikare bari kumwe, bari bafite abantu umunani bataye muri yombi, bose babakubise barimo batandatu bakomerekeje bikomeye.

ASP Sunday, yahamagaye Lt Amo kuri telefoni, amubaza  ibyaha aba bantu bakoze kugira ngo amenye niba koko bakwiye gufungwa, amusubiza amutuka ati “Reka kuba igicucu.”

Iki kinyamakuru cyakomeje kivuga ko Lt Amo, yageze kuri iyi sitasiyo mbere ari kumwe na Pte Emmanuel Opio. Nyuma y’umwanya muto, hageze abandi basirikare 12 bari mu modoka y’igisirikare.

Aba basirikare bose ngo  bakihagera, batunze imbunda abapolisi bose bahakorera, barabahondagura mbere yo guhunga ubwo abaturage bajyaga gutabara.

Amakuru akomeza avuga ko bahise bakubita umuyobozi wa sitasiyo n’abandi bari mu kazi, bakubita n’abari baje kuri sitasiyo.”

Col Chris Magezi, Umuvugizi w’ingabo za Uganda w’agateganyo, kuri uyu wa Kane taliki 1 Gicurasi yatangaje ko iki kibazo gishobora kuba cyatewe no kunanirwa guhuza ibikorwa hagati y’izi nzego z’umutekano.

Yavuze ko igisirikare cya Uganda ndetse na Polisi biri gukora iperereza kugira ngo bimenye ukuri kudashidikanywaho ku mpamvu yateye aya makimbirane.

May 2, 2025 - 17:13

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.