issa
Leta zunze ubumwe z'Amerika zatangaje ko zigiye gukuriraho VISA Perezida wa Colombia

Sep 27, 2025 - 17:25
 0

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’Amerika iyobowe na Marco Rubio wahoze ari Senateri yatangaje ko Perezida Gustavo Petro wa Colombia, agiye gukurirwaho VISA nyuma y’uko yagaragaye ayoboye imyigaragambyo mu mihanda ya New York ishyigikiye abaturage ba Palestine ndetse akagumura abasirikare ba Trump.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa gatandatu tariki ya 27 Nzeri 2025, mu itangazo ryashyizwe ku rubuga rwa X na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika, rikaba rivuga ko uwo Gustavo Petro Perezida wa Colombia amagambo yavuze ubwo yari mu mihanda yo muri New York ko yari yuzuyemo ubutumwa bubi bwayobyaga abandi bayobozi kutumvira Perezida Donald Trump, guteza umutekano muke mu basirikare be ndetse no gukangurira abandi gukora ibikorwa bibi birimo imyigaragambyo yashyigikiraga abanya- Palestine.

Yagize ati  “Uyu munsi mu gitondo, Perezida Gustavo Petro wo muri Colombia yahagarariye abantu mu muhanda wa New York, asaba abasirikare b’Amerika kwigomeka ku mategeko no gukora ibikorwa by’urugomo. Tuzakuraho VISA ye kubw'ibikorwa bye bibi bidakwiye."

Amakuru ahari ubu ni uko impamvu nyamukuru iteye Leta ya Amerika gukuriraho visa Perezida wa Colombia ko ari amagambo yavugiye muri New York, ubwo yari kumwe n'imbaga y'abigaragambyaga hamwe n’ingabo za gisirikare cya Amerika ndetse icyo gihe bakanafata amashusho bazenguruka uwo mugi uherereye hafi neza y'icicaro cya Loni ubwo inama yarimo iba bagenda bavuga ko Palestine igomba kwisanzura.

Icyakora kugeza ubu Perezida wa Colombia Petro umunyapolitiki uzwiho kudahisha ukuri kwe ntacyo aratangaza kuri ibyo birego arimo ashinjwa na Amerika mu gihe video ze zo ari muri iyo mihanda ya New York zikomeje kujya hanze.

Sep 27, 2025 - 22:10