Rayon Sports itsinzwe amajya n'amaza amatsinda akomeza kuba amateka
Rayon Sports yatsinzwe na Singida Black Stars ibitego 2-1 mu mukino wo kwishyura wa CAF Confederations Cup.
Ku munota wa 21, w'igice cya mbere Rayon Sports yakoze ikosa mu rubuga rw'umuzamu wayo nyuma y'ikosa ryakozwe na Musore Prince arikorera Koffi Ande bihita bituma uyu musore wa Singida Black Stars ava mu kibuga.
Rayon Sports yahangayitse cyane ku munota wa 27 nyuma yo kugenda itakaza imipira myinshi ndetse iterwa amashoti menshi cyane na Singida Black Stars ariko inanirea gutsinda igitego.
Ku munota wa 33, Rayon Sports yabonye uburyo bwo gutsinda igitego ku mupira mwiza Habimana Yves yari ahawe na Rushema Chris ariko umusifuzi ahita amanika igitambaro avuga ko habayemo kurarira.
Ku munota wa 37, Rayon Sports yabonye igitego cya mbere ku ishoti rikomeye ryatewe na Tambwe Gloire. Ni umupira mwiza yahawe na Tony Kitoga, Tambwe Gloire awukoraho gacye ahita atereka mu izamu.
Ku munota wa 44, Singida Black Stars yaje guhita itsinda igitego cyo kwishyura ku ishoti rikomeye ryatewe na Idrissa Diomande nyuma y'umupira mwiza yahawe na Elvis Lupia wari wakingirije cyane umuzamu Pavel Nzilla.
Igice cya mbere cyarangiye ikipe ya Rayon Sports inganyije na Singida Black Stars igitego 1-1. Ni Rayon Sports yakinnye ubona igerageza kwataka bitandukanye no mu mukino ubanza ariko muri ba myugariro bayo ubona barimo gukora amakosa akomeye.
Igice cya Kabiri cyatangiye Rayon Sports yataka izamu rya Singida Black Stars ndetse ibona amakosa menshi arimo na za Koroneri ariko kuzibyaza umusaruro bikomeza kwanga.
Ku munota wa 56, Rayon Sports yari irimo kwataka cyane Singida Black Stars yaje gutsindwa igitego cya Kabiri nyuma y'ikosa rikomeye ryakozwe na Pavel Nzilla wananiwe gufata umupira birangira Anthony Trabi atsinze igitego cya Kabiri.
Umutoza wa Rayon Sports yakoze impinduka yinjiza mu kibuga Harerimana Abdul Aziz, Azizi Bassane, Mohamed Chelly abarimo Tony Kitoga, Habimana Yves ndetse na Niyonzima Olivier Sefu basohoka mu kibuga.
Mu minota 80, Rayon Sports yabuze ibyo ikina kuko mu kibuga hagati wabonaga irimo kurushwa cyane na Singida Black Stars. Urebya abakinnyi binjiye mu kibuga ntakintu muri iyi minota bari barimo gufasha Rayon Sports.
Umukino hagati ya Rayon Sports na Singda Black Stars warangiye Singida Black Stars itsinze ibitego 2-1. Ni Rayon Sports yakoze amakosa mu gice cya Kabiri ariko n'ubundi ubona irimo kurushwa na Singida Black Stars mu buryo bugaragara.
Singida Black Stars igeze mu cyiciro gikurikiye nyuma yo gutsinda Rayon Sports ibitego 3-1 uteranyije umukino ubanza ndetse n'uwo kwishyura. Inzozi za Rayon Sports zo kujya mu matsinda zikomeje kuba amateka yakozwe muri Saison 2018-2019.
Rayon Sports yatsinzwe na Singida Black Stars


Kinyarwanda
English
Swahili









