Uburusiya nta mugambi bufite wo gutera Uburayi cyangwa OTAN – Lavrov
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Uburusiya, Sergei Lavrov, yatangaje ko igihugu cye kitigeze gifata, kandi kitanafite umugambi wo gutera ibihugu bigize Ubumwe bw'uburayi cyangwa ibihuriye mu muryango wa OTAN. Ariko yagabishije ko uwo ari we wese washaka gushotora Moscou azahura n'ingaruka.
Lavrov yabivugiye mu ijambo rye mu nama rusange ya Loni yabaye ku wa gatandatu nijoro, aho yagarutse ku bibazo bitandukanye bimaze igihe bitera amakimbirane hagati y’Uburusiya n’ibihugu by’Uburengerazuba.
Yagize ati “Iterabwoba ryo gukoresha imbaraga ku Burusiya rirushaho kwiyongera, aho buvugwaho ko bugambiriye gutera OTAN cyangwa Ubumwe bw'u Burayi. Perezida Putin we ntiyahwemye kwerekana ko ibyo ari ibinyoma. Uburusiya ntibwigeze bugira imigambi nk’iyo, kandi nta n’iyo bufite. Ariko uwashaka kudushotora azisanga ari we ubyiboneye.”
Lavrov yanavuze ku bibera mu Burasirazuba bwo Hagati, by’umwihariko ku ntambara hagati ya Israel na Hamas. Yibukije ko nubwo Uburusiya bwanenze ibitero bya Hamas byo ku wa 7 Ukwakira 2023, nta mpamvu n’imwe ishobora gusobanura “ubwicanyi bw’inkoramaraso” bukorerwa Abanyapalestina muri Gaza.
Yagize ati “Nta busobanuro na bumwe buhari ku bwicanyi bw’inkoramaraso bukorerwa Abanyapalestina, cyangwa ku mugambi wo kwigarurira Cisjordanie.”
Kugeza ubu, imibare itangazwa n’ubutegetsi bwa Hamas ivuga ko abantu nibura 65,926 bamaze gupfira mu bitero bya Israel kuri Gaza. Ku rundi ruhande, mu gitero cya Hamas cyo ku wa 7 Ukwakira 2023, abantu hafi 1,200 barishwe, mu gihe abandi 251 bafashwe bugwate bakajyanwa muri Gaza.
Lavrov yanenze cyane uburyo Israel ikomeje kugaba ibitero mu bindi bihugu byo mu karere, harimo na Qatar, mu izina ryo gushaka gusenya Hamas. Yavuze ko ibi bishobora gutuma “akarere kose kajya mu kaga gakomeye.”
Ku byerekeye Irani, Lavrov yashinje ibihugu by’Uburengerazuba guhungabanya inzira za dipolomasi. Yavuze ko intego yari ihuriweho n’Uburusiya n’Ubushinwa yo kuzibira isubizwaho ry’ibihano kuri Irani yanzwe ku munota wa nyuma, kandi ko ibyo ari ibikorwa “binyuranye n’amategeko.”
Ibi bihano byagombaga gutangira gushyirwa mu bikorwa ku cyumweru guhera saa sita z’ijoro ku masaha mpuzamahanga ya GMT.
Ku birebana n’ibitero by’indege nto zitagira abadereva (drone) byavuzwe hejuru y’ibibuga by’indege muri Danemark, Moscou yahakanye uruhare urwo ari rwo rwose mu bikorwa nk’ibyo.
Ubuyobozi bwa Danemark nabwo bwemeje ko ibyabaye bisa n’ibikorwa “bishoborwa n’abafite ubuhanga buhanitse,” ariko kugeza ubu nta gihamya na kimwe kigaragaza ko Uburusiya aribwo bubiri inyuma.
Ijambo rya Lavrov ryongeye gushimangira uko Uburusiya burwanya ibivugwa n’ibihugu by’Uburengerazuba, aho buhakana ko bufite umugambi wo guteza intambara muri Burayi, ariko bukerekana ko buzahangana n’uwashaka gushotora umutekano wabwo. Ni mu gihe kandi Uburusiya bukomeje kugaragaza impungenge ku ntambara yo mu Burasirazuba bwo hagati n’ibihano bikomeje gufatirwa Irani.


Kinyarwanda
English
Swahili









