Minubumwe ishimangira ko inyandiko z’inkiko gacaca zamaze gushyirwa mu ikoranabuhanga
Minisitiri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu,itangaza ko kugeza ubu inyandiko za Gacaca zamaze gushyirwa mu ikoranabuhanga.
Byagarutsweho na Dr Bizimana Jean Damascène uyobora iyi minisiteri kuri uyu wa Kane, tariki ya 3 Mata 2025, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kigaruka ku myiteguro y’ibihe byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yagize ati "Tumaze kugera ku gipimo cyiza kuko inyandiko zose, imanza n'amajwi byose byifashishijwe byamaze gushyirwa mu ikoranabuhanga ku buryo nta gishobora kwangirika."
Yavuze ko ubu ikiri gukorwa ari ugushyira dosiye ya buri wese mu ikoranabuhanga ku buryo byoroha kuyireba mu gihe yaba ikenewe kandi ko hari gusozwa ubushakashatsi ku ishusho y'ubumwe n'ubudaheranwa bw'Abanyarwanda.
Yakomeje ati "Nta mpungenge dufite y'uko byaba biri ku gipimo cyiza, bishingiye ku zindi nyigo n'uko namwe mubona Abanyarwanda babanye, nta byacitse bihari ku buryo hari impungenge zaba zihari.''
Ubushakashatsi buheruka gukorwa mu 2020 bwerekanye ko igipimo cy'ubumwe n'ubudaheranwa cyari kuri 94.7%.
Iyi Minisiteri itangaza ko Abanyarwanda ko imyiteguro yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, irimo kugenda neza haba mu Rwanda no mu mahanga.
Yanasabye yanasabye Abanyarwanda kuzitabira ibikorwa biteganyijwe ndetse no kuba hafi y’abarokotse jenoside.
Ikindi Minisitiri Bizimana yibukije, ni uko mu cyumweru cy'icyunamo nta gahunda zo kwishimisha zizakorwa asaba Abanyarwanda kuzitabira ibikorwa byo kwibuka no kuba hafi abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi.


Kinyarwanda
English
Swahili









