issa
Burkina Faso, Mali na Niger byivanye mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha (CPI)

Sep 23, 2025 - 15:45
 0

Ibihugu bitatu byo mu karere ka Sahel, ari byo Burkina Faso, Mali na Niger, byatangaje ko byikuye burundu mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (CPI), binenga uru rukiko ko rwabaye "igikoresho cy’agasuzuguro k’ubukoloni bushya."

Ibyo bihugu, byose bikaba birangajwe imbere n’inzego zashyizweho n’igisirikare, byasohoye itangazo rusange rivuga ko bitazongera kwemera ububasha bw’urwo rukiko, rukorera i La Haye mu Buholandi, rwashyigikiwe n’Umuryango w’Abibumbye (ONU).

Mu itangazo ryasinywe n’abakuru b’ibihugu uko ari bitatu, rigira riti "CPI yagaragaje intege nke mu gukurikirana ibyaha bikomeye by’intambara, ibyaha byibasira inyokomuntu, jenoside, ndetse n’ibyaha by’agasomborotso."

Ibyo bihugu bitatu byashinje CPI kugira ubusumbane mu mikorere yabyo, aho ngo igikunda kwibanda ku gukurikirana abayobozi bo muri Afurika, ikirengagiza ibindi bihugu bikomeye byiganjemo ibyo ku mugabane w’u Burayi n’Amerika.

Ibyo birego bihuje n’uko na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yigeze gutangaza ko CPI ikorera Afurika nk’uburyo bwo kuyihindura igikoresho cyo kugenzurwa n’ibihugu by’ibihangange. Yagize ati "Bavuze ko bashyizeho CPI kugira ngo izajye ikurikirana ibyaha bikomeye, ariko mu by’ukuri, usanga ibihugu bikennye ari byo bonyine bikurikirwa. Aho kugira ngo ubutabera buharanirwe kuri bose, bwaragoretswe."

CPI ntiragira icyo itangaza ku cyemezo cya Burkina Faso, Mali na Niger

Nubwo ayo makuru y’isesa ry’ubufatanye n’urwo rukiko atangajwe ku mugaragaro, CPI iracyacecetse, nta tangazo ryihariye irasohora rivuga ku cyemezo cy’ibi bihugu.

Gusa amategeko ashyiraho CPI avuga ko igihugu cyose cyikuye muri uru rukiko, bigomba gutangira kubarwa nk’icyavuyemo mu buryo bwemewe nyuma y’umwaka umwe ONU ibimenyeshejwe.

Kuva CPI yashyirwaho mu 2002, imaze gutangiza imanza 33, ariko uretse rumwe, zose zishingiye ku bihugu byo muri Afurika. Ibi nabyo byakomeje gutera urujijo ndetse binakaza amajwi y’abavuga ko uru rukiko rukoresha politiki aho kuba urwego rwigenga rw’ubutabera mpuzamahanga.

Sep 23, 2025 - 15:49