
U Rwanda rukoresha hagati ya miliyari 17-20 FRW mu gutumiza imyenda mu mahanga-PM.Ngirente
Minisitiri w'Intebe Dr. Edouard Ngirente, yavuze ko u Rwanda rukoresha miliyari z’iri hagati ya Miliyari 17 na 20 mu myenda rutumiza mu mahanga.
Yagize ati: “Kugeza ubu ntabwo dufite imyenda ihagije ikorerwa mu Rwanda. Tugiye gushyiramo imbaraga nyinshi kugirango ikorerwa mu Rwanda yambike Abanyarwanda kandi ku giciro cyiza.”
Minisitiri w’Intebe Ngirente, asanga ibi bizagerwaho hongerewe inganda zikora imyenda yo mu Rwanda. Ibi bikazanagira uruhare mu guhanga imirimo kuko zitanga akazi kuri benshi.
Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard yijeje Abanyarwanda ko ubukungu bw’u Rwanda buhagaze neza kandi ko buzakomeza kuzamuka.
Ati” Guverinoma yizeza Abanyarwanda ko ubukungu bw’Igihugu, bubungabunzwe neza, uko Isi turimo dukorana na yo ihagaze, natwe tuyihagazemo neza. Ubukungu bwacu bucunzwe neza.”
Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yatangaje ko kandi ishoramari mu rwego rw’inganda ryavuye kuri miliyoni 452$ mu 2017 rigera kuri miliyoni 766$ mu 2023, bigaragaza ubwiyongere bwa 69,5%.
Yavuze ko kandi guverinoma yatangiye ubushishozi ku nganda shya zishingwa kugirango zitongera umwanda uzikomokaho bikagira ingaruka ku baturage. Yijeje Abaturarwanda ko uko ingaanda zizajya ziyongera ariko ibiciro ku masoko bizagabanyuka.
Yavuze ko Leta iteganya kandi kubungabunga umusaruro ukomoka ku buhinzi wangirikaga, hagashingwa ububiko bukonjesha ibiribwa bishobora kononekara nk'imboga n'ibindi ku buryo nibura ibyangirika biva kuri 40% (igipimo cy'ibyangirika ku musaruro w'ubuhinzi muri Afurika) bikagera kuri 5%.