
Abakinnyi ba Kiyovu Sports bahaye umukoro ubuyobozi
Abakinnyi ba Kiyovu Sports banze gukora imyitozo mbere y'umukino bazakinamo na Police FC.
Kuri iki cyumweru tariki 30 Werurwe 2025, ikipe ya Kiyovu Sports izakina umukino w'umunsi wa 22 wa shampiyona n'ikipe ya Police FC.
Ikipe ya Kiyovu Sports yari imaze igihe kigera ku cyumweru hafi n'igice irimo kwitegura uyu mukino utoroshye cyane ariko abakinnyi ntabwo bumva ibyo barimo gukorerwa n'ubuyobozi bwabo butarimo kubishyura.
Imyitozo abakinnyi ba Kiyovu Sports bari bukore mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki 28 Werurwe 2025, byari byavuzwe ko batayikora kubera ibyo barimo kwishyuza ubuyobozi. Amakuru twamenye ni uko abakinnyi ba Kiyovu Sports barimo kwishyuza ubuyobozi imishahara y'amezi 3 baberewemo.
Kuva uyu mwaka wa 2025 watangira ntabwo abakinnyi b'ikipe ya Kiyovu Sports barahabwa umushahara nibura n'ukwezi kumwe gusa.
Ubwo UKWELITIMES twavuganaga n'umwe mu bari mu ikipe ya Kiyovu Sports, yatubwiye ko ibyo abakinnyi barimo gusaba ubuyobozi bw'ikipe bihari koko ariko hagiye kuba ibiganiro hagati y'impande zombi bakagira icyo banzura.
Abakinnyi gusa n'abanga gukora imyitozo nukwereka ubuyobozi bwa Kiyovu Sports ko batishimiye uko bafatwa nubwo barimo gukina imikino ya Shampiyona.
Ibi byose bibaye ikipe ya Kiyovu Sports irimo kwitegura kwakira ikipe ya Police FC kuri iki cyumweru tariki 30 Werurwe 2025. Ibiciro byo kwinjira kuri uyu mukino Kiyovu Sports yamaze kubitangaza. Ahasanzwe hagizwe ibihumbi 2, ahatwikiriye ni ibihumbi 3, VIP ni ibihumbi 10 naho VVIP ni ibihumbi 20.
Ikipe ya Kiyovu Sports kugeza ubu iri ku mwanya wa 15 ku rutonde rw'agateganyo rwa shampiyona y'icyiciro cya mbere hano mu Rwanda n'amanota 18.