Spice Diana yikomye abavuga ko atwite
Umuhanzikazi wo muri Uganda Spice Diana, yifatiye ku gahanga abakomeza gukwirakwiza ibihuha by'uko atwite, asaba abantu kubaha ubuzima bwe bwite.
Spice Diana atangaza ko arambiwe ibihuha byirirwa ku mbuga nkoranyambaga abantu bemeza ko atwite, aho kuri we avuga ibyo biteye ikimwaro n'isoni.
Mu kiganiro yagiranye na Galaxy TV, yavuze ko abafana bakwiye kubaha ubuzima bwe bwite n'imipangu ye, cyane ko ibihuha by'uko atwite amaze kubihaga.
Ati " Ndambiwe guhora numva ibinyoma by'umwana.Mba numva ari ikimwaro kubabivuga. Mugomba kubaha imipangu y'umuntu."
Mu minsi yashize nibwo umunyamakuru wo muri Uganda witwa Kasuku yatangaje ko Spice Diana yakoreye ubukwe i Paris mu Ukuboza 2024 n'umuherwe ufite inkomoko muri Uganda, ibyo uyu muhanzi yaje gutera utwatsi.
Kasuku yavugaga ko uyu mugabo we asengera mu idini rya Islam akaba afite n'abandi bagore babiri Diana akaba agiye kuba uwa Gatatu, ndetse nawe akaba yarabyemeye, gusa byose uyu muhanzi yabyise ibihuha.
Spice Diana yikomye abavuga ko atwite


Kinyarwanda
English
Swahili









