Urubanza rwa P.Diddy rwatangiye kumugaragaro
Kuri uyu wa 05 Gicurasi 2025, urubanza rw'umuraperi P.Diddy ushinjwa ibyaha bishingiye ku ihohoterwa ryo ku gitsina, rwatangiye kuburanishwa hatoranywa abantu 150 b'inyangamugayo bazifashishwa mu rubanza.
Mu rukiko rwa Manhattan i New York kuri uyu wa 05 Gicurasi hatangiye igikowa kizamara iminsi itatu cyo gushaka abantu 150 b'inyangamugayo bazatanga ubuhamya mu rubanza rwa Diddy.
Aba bantu ntabwo hazaba harimo abafana ba Diddy kuko bitekerezwa ko bazana amarangamutima mu rubanza bakaba bamubera.
Mbere y'uko iburanisha ritangira, abo bantu buri wese azaca imbere y'umucanganza ahatwe ibibazo kugira ngo harebwe ubunyangamugayo bwe.
Izi nyangamugayo zizagira uruhare rukomeye mu kwemeza niba Diddy ahamwa n’ibyo ashinjwa cyangwa ari umwere.
Diddy ahakana ibyaha byose arengwa, ndetse aherutse kwanga ubusabe bwo kwemera bimwe mu byaha akurikiranyweho kugira ngo azagabanyirizwe ibihano.
Uyu muraperi yatawe muri yombi ku wa 16 Nzeri 2024 afungirwa muri gereza ya Metropolitan Detention Center i Brookyln muri New York.


Kinyarwanda
English
Swahili









