The Ben yatangaje ko atazi niba Perezida Museveni yarateye inkunga igitaramo cye

Mar 28, 2025 - 15:49
 0

Umuhanzi The Ben yatangaje ko amakuru agaruka mu itangazamakuru avuga ko Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni yateye inkunga igitaramo cye i Kampala muri Gicurasi 2025, nawe abyumva mu itangazamakuru.

Mugisha Benjamin [The Ben], avuga ko niba koko iyo nkuru ari ukuri, byaba ari byiza cyane ko nyuma yo kubyumva yabyakiriye neza.

Avuga ko igitaramo kiri gutegurwa na kompanyi yo muri Uganda yitwa Marembe, bityo ko atazi iby'imitegurire uko bimeze. 

Mu minsi mike yashize nibwo Fred Muzik akaba umwe mu bari gutegura igitaramo cya Ben, yavuze ko Perezida Museveni yabahaye inkunga y'amafaranga mu gutegura iki gitaramo n'ubwo atavuga umubare wayo.

Mu butumwa yacishije kuri Instagram, yavuze ko bashimira Museveni ku bw'inkunga ye muri iki gitaramo, ndetse avuga ko yakiriye ubutumire bwo kuzaza muri iki gitaramo.

Mu magambo ye yagize ati: " Turagushimira Perezida ku bushake bwo guteza imbere ubuhanzi n'umuco muri Uganda. Turashima bwimazeyo ubuyobozi bwanyu n'ikirekezo cyanyu."

Tariki ya 17 Gicurasi 2025, nibwo The Ben afite igitaramo i Kampala yise "Plenty Love Tour" cyo kumvisha abakunzi be album Plenty Love, aho kizabera muri Kampala Serana Hotel.

Mar 28, 2025 - 15:50

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.