issa
Muyango na Kimenyi Yves bari mu gatwiko

Muyango na Kimenyi Yves bari mu gatwiko

Jul 3, 2025 - 13:02
 0

Ku mbuga nkoranyambaga hari intambara y’amagambo y’abari kuvuga ko Uwase Muyango Claudine na Kimenyi Yves batandukanye kubera kutumvikana ku ngingo zo mu rushako. Nubwo iyi ntambara y’amagambo yatijwe umurindi n’imbuga nkoranyambaga bisa nk’ibyateguwe kugirango Uwase Muyango yamamaze filimi ye yise’Who Is My Date Today’ imaze iminsi ica kuri shene ya Youtube ye.

Ni ibintu bisanzwe byitwa’Publicity Stunt’ aho icyamamare gitegura umushinga runaka ubundi akiga amayeri yo kwamamaza aho buri kintu cyose gisabwa aba yiteguye kugikora.

Nureba kuri TikTok ya Kimenyi Yves urasangaho amashusho ari kumwe n’umugore we Uwase Muyango Claudine akarenzaho akamenyetso k’umutima amubwira ko amukunda iteka ryose. Ubusanzwe abantu bashwanye ntabwo bipfa koroha ko bakomeza guterana imitoma ku mbuga nkoranyambaga kuko buri wese aba ari kwibaza ikizakurikiraho mu rugendo rushya.

Yaba Muyango Claudine na Kimenyi Yves bizakugora kumva umwe avuga nabi undi ahubwo mu gutegura icyo kinyoma cyo gushwana babicisha mu nshuti za hafi ku buryo usanga buri wese uri ku mbuga nkoranyambaga afite ijambo n’amakuru kuri uwo muryango.

Uwase Muyango Claudine ntabwo ashobora kubahuka umugabo we kuko no kuri Tiktok avuga ko asaba abantu kubaha umugabo we kuko ari se w’umwana. Iyi ni ingingo ikwereka ko amarangamutima amuganza akisanga yaciye amarenga ko urushako rwabo nta kibazo gihari.

Nta yindi ngingo yaboneka yoroshye kubakiraho amakuru mu kwamamaza uriya mushinga wa Uwase Muyango Claudine nko gukoresha iturufu yo kurekera gukurikira umugabo we, guhisha amafoto bafatanye’Archive’ no gutegura ibiganiro ku mbuga nkoranyambaga byerekana ko hari abashaka kumusenyera.

Muyango na Kimenyi Yves bari mu gatwiko

Jul 3, 2025 - 13:02
Jul 4, 2025 - 09:10