issa
Umuhanzi Weasel Manizo akurikiranwe na Polisi ya Uganda ku cyaha cyo gukubita

Sep 4, 2025 - 11:00
 0

Umuhanzi w’umunya Uganda, Weasel Manizo, akurikiranwe na Polisi y’iki gihugu nyuma y’uko amashusho amwerekanye arimo akubita umuntu ukekwaho ubujura.

Nk’uko amakuru abivuga, umuhanzi Weasel Manizo yabonye umuntu wageragezaga kwiba imodoka ye, ahubwo aho kumujyana kuri Polisi nk’uko amategeko abigenga, we hamwe n’inshuti ze bahitamo kumukubitira hafi y’aho kugeza ubwo uwo muntu yavuye amaraso menshi ku mubiri we wose.
Ibi byabaye ku wa 3 Nzeri 2025, ubwo ubu bugizi bwa nabi bwagaragazwaga mu mashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga, aho Weasel agaragara afashe igiti kinini cy’inkoni ndende arimo akubita uwo muntu, amubaza amazina ye, aho aturuka n’impamvu yari mu modoka ye, dore ko ngo atanitaga ku gusaba imbabazi kenshi k’uwo muntu.
Umuvugizi wa Polisi ya Kampala, SSP Patrick Onyango, aganira na BBS yavuze ko ubugome buri muri ayo mashusho ari urugomo rwari rugamije kubuza ubuzima uwo muntu. 
Ndetse yibutsa abantu bose ko kwihanira ari uguteshuka ku mategeko bityo ko ari icyaha gikomeye, ndetse ko ibyo bishobora gutuma umuntu ahanwa n’amategeko harimo no gufungwa cyangwa guhanwa bikomeye.
SSP Onyango yagize ati" Polisi irasaba rubanda gutanga amakuru no gutabaza inzego z’umutekano aho kwihanira mu buryo bw’umuntu ku giti cye. Ibyo iyo video yerekana ni ubugome, mbese niyica rubozo uwo muntu yakorerwaga, kandi ibyo bihanwa n’amategeko. 
Polisi turacyakurikirana neza icyo kibazo, naho iyo yemejwe ni icyaha, bishobora no kumuviramo gufungwa."
Kugeza ubu, uwo muntu utatangajwe amazina ye wagaragaye mu mashusho akubitwa na Weasel hamwe n’itsinda rye, yajyanwe ku bitaro bikuru bya Kampala, mu gihe Weasel hamwe n’itsinda rye bagikomejwe gukurikiranwa na Polisi ya Kampala.
MUHIRE Jean Berchmans

Sep 4, 2025 - 19:41