Hari abakiriye agakiza!Alexis Dusabe yizihije imyaka 25 mu muziki
Mu ijoro ryo ku wa 14 Ukuboza 2025 Umuhanzi Alexis Dusabe yataramiye ibihumbi byitabiriye igitaramo yise 'Umuyoboro 25 Live Concert ' yanafatiyemo amashusho y'umuzingo mushya.
Umunyabigwi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana Alexis Dusabe yakoze igitaramo cy'Amateka cyo kwizihiza imyaka 25 akora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Ni igitaramo cyabaye ku wa 14 Ukuboza 2025. Cyabereye mu ihema rya Camp Kigali kikaba cyararanzwe n'ubwitabire bwo hejuru.
Abahanzi bafashije Alexis Dusabe ku rubyiniro barimo Vedaste Christian,Bosco Nshuti na Pastor Lopez Nininahazwe wavuye I Burundi. Igitaramo cya Alexis Dusabe yise 'Umuyoboro 25 Live Concert' kitabiriwe n'ibyamamare mu murimo w’ivugabutumwa.
Abitabiriye barimo abashumba;Professor Dr Bishop Masengo, Prophete Ernest Nyirindekwe, Abahanzi b'amazina azwi;Aline Gahongayire,Tonzi, Jado Sinza,Papi Clever na Dorcas,Tracy Agasaro, Rene Patrick, Fabrice na Maya, Prosper Nkomezi, Israel Mbonyi, Masamba Intore,Alex Muyoboke, Fiacre Nemeyimana n'abandi benshi.
Ni igitaramo cyaranzwe no kugira abakiriye agakiza. Alexis Dusabe yatangiye umuziki mu 2000 akaba afatwa nk'umuhanzi bagenzi be bareberaho ikitegererezo.


Kinyarwanda
English
Swahili









