Shakib yasubije Diamond wigambye ko azisubiza Zari

Feb 3, 2025 - 21:21
 0

Shakib Lutaaya umugabo wa Zari Hassan aratangaza ko nta bwoba atewe n’amagambo ya Diamond Platnumz watangaje ko ashatse yakisubiza Zari bahoze bakundana. Muri filime ‘Young Famous and African’ igaragaramo Diamond, Zari, Shakib n’abandi, uyu muhanzi yumvikanye yigamba ko ashatse yakisubiza Zari cyane ko banafitanye abana babiri.

Nyamara kuri Shakib avuga ko ibyo ari ukwivugira bidashoboka, cyane ko yemeza ko buri muntu wese wahoze akundana n’undi ashobota kubivuga.

Ati “Ni kimwe nk’ibyo nabwira abo twatandukanye, ntabwo bivuze ko ari ukuri. Nshobora kuvuga ikintu ngamije gutera ubwoba undi muntu, ariko ntabwo biba bivuze ko ari ukuri. Rero ntabwo byigeze bimpangayikisha.”

Icyakora avuga ko atari Imana ku buryo ari we ugena kuba atakongera kumwisubiza, ariko nta bwoba bimuteye.

Avuga ko we yizera isaha y’Imana cyane, ku buryo iramutse ivuze ko urukundo rwabo rurangira ubwo ni cyo kizaba ari igihe yabageneye, ariko niramuka itabivuze ubwo ntabwo bizaba.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.