50 Cent na Wizkid bagiye gutaramira muri Maroc (Avugwa hanze)
Umuraperi 50 Cent yanditse ku rubuga rwa Facebook ko muri iyi mpeshyi ya 2025 azakorera ibitaramo mu bihugu by’I Burayi akazanagera I Rabat muri Maroc ku itariki 21 Kamena 2025. Iki gitaramo azagihuriramo na Wizkid wishyuwe miliyoni $2.1 mu gihe yari amaze imyaka ibiri adataramira muri Afurika.

Victoria Monet nyuma y’uko asangije abamukurikira amafoto ari kurya ubuzima na Stormzy yahishuye ko bari mu rukundo. Uyu muhanzikazi yinjiye mu rukundo rushya nyuma y’uko atandukanye na John Gaines.
CKay yasinye muri label nshya
CKay nyuma yo gutera ivi yasinye muri AWAL ateguza gushyira hanze EP nshya muri Kamena 2025, izaba yitwa ‘CKay the Second’.
Beyonce ubwo yari ku rubyiniro yafashije abafana be’couple’ kumenya igitsina cy’umwana wabo aho yahishuye ko ari umuhungu. Mbere y’uko Beyonce ava ku rubyiniro uwo muryango wamusabye kuwuhishurira igitsina cy’umwana wabo.
Yafashe agakarito ‘envelope’ bamuhereje irimo ibitsina bibiri, azamura urupapuro ruriho igitsina cy’umuhungu bityo aba arabikoze kuko ba nyiri umwana bari bazi igitsina cye.
Ibi byabereye mu gitaramo yakoreye I New Jersey kuri sitade yitwa Metlife.

Kinyarwanda
English
Swahili