issa
Davido yifuza umunsi wa kabiri I Kigali 

Davido yifuza umunsi wa kabiri I Kigali 

Dec 1, 2025 - 11:29
 0

Amatike y'igitaramo cya Davido I Kigali yashize ku isoko, akaba yasabye ko hategurwa umunsi wa kabiri.

Umuhanzi Davido nyuma yo kubona amakuru ko amatike y'igitaramo azakorera muri Bk Arena yashize ku isoko mbere y'Icyumweru, yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze ko bibaye byiza habaho umunsi wa kabiri .

Davido azataramira mu Rwanda ku wa 05 Ukuboza 2025 muri Bk Arena, inyubako amaze kumenyera ndetse rimwe na rimwe ajya ayivuga imyato iyo ahawe umwanya wo kuvuga ku iterambere ry'ibikorwa byo muri Afurika. 

Ku wa 30 Ugushyingo 2025 nibwo Davido yanditse kuri X ko mu Rwanda yifuza umunsi wa kabiri w'igitaramo kuko amatike yashize ku isoko mbere y'iminsi itanu.

Davido ari mu bitaramo bizenguruka isi yumvisha abafana be album ya gatanu yise '5IVE'.

Iyi album iriho indirimbo yakoranye na Omah Lay bayita 'With You'. Iyi rero yasoje Ugushyingo 2025 ariyo ndirimbo yumviswe cyane kuri Spotify. 

Imibare yerekana ko miliyoni 87.7 bumvise iriya ndirimbo biyigira iya mbere yasoje Ugushyingo ikunzwe mu muziki wo muri Nigeria. Davido abanira neza abanyarwanda dore ko akunze gufata u Rwanda nko mu rugo.