
Nyuma y'imyaka itanu 'Rwanda Convention USA' yagarutse
Ihuriro 'Rwanda Convention USA' ryitabirwa n'abanyarwanda n'abandi batuye muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika na Canada, cyongeye kugaruka nyuma y'imyaka itanu, aho kizabera i Dallas muri Amerika.
Iri huriro rizabera i Dallas muri Leta ya Texas muri Amerika aho kizaba iminsi itatu guhera tariki ya 4 kugeza ku ya 6 Nyakanga 2025.
Mu 2019 nibwo iki gikorwa cyaherukaga aho nabwo cyabereye i Dallas, aho cyari cyarakomwe mu nkokora n'icyorezo cya Covid-19.
Perezida w’umuryango w’Abanyarwanda baba muri USA mu Mijyi ya Dallas na Fort Worth muri Leta ya Texas, Emmanuel Ngirumwe Sebagabo, yavuze ko muri uyu mwaka bahisemo gusubukura iki gikorwa kugira ngo bakomeze kubakira ku ntego bihaye yo guhuza Abanyarwanda bakaganira ku bikorwa binyuranye by’iterambere mu nguni zose z’ubuzima.
Yavuze ko iki gikorwa kizahuriza hamwe ibikorwa by’ishoramari, imyidagaduro, kwiga amateka, gukunda y’igihugu, gukundisha abanyarwanda batuye muri Amerika n'ahandi gukumbura u Rwanda.
Kwitabira iri huriro wakiyandikisha uciye kuri www.RwandaConvention.com, aho rwatewe inkunga n'abarimo Ukweli Times.
Rwanda Convention izarangwa n’ibikorwa bizamara iminsi itatu birimo imikino ya Basketball, Football n’indi izahuza amakipe anyuranye azatangazwa mu gihe kiri imbere, ariko iyi mikino ikaba izahuza amakipe yo mu Majyaruguru y’Amerika.
Ku munsi wa Kabiri wa Rwanda Convention bazibanda ku rubyiruko, aho hazaba harimo n’ibiganiro bishamikiye ku ishoramari, kuko hatumiwe inzego za Leta, Banki zinyuranye, abashoramari n’abandi.
Emmanuel kandi, yavuze ko ibi bikorwa bizarangwa no guha umwanya abitabiriye ibiganiro bakabaza ibibazo; ndetse byose bizajya bisozwa n’igitaramo cy’abahanzi.
Ngirumwe Sebagabo yavuze ko mu gutumira abahanzi bazaririmba muri ‘Rwanda Convention’ bibanze ku baririmba indirimbo za gakondo, abaririmba indirimbo zisanzwe ‘Secullar’ ndetse n’izindi.