Miggi washatse gufasha Kiyovu Sports Igisibo cy'Aba-Islam cyikamwangira ashoboro kwirukanwa na Muhazi United
Umutoza wungirije w'umunyarwanda muri Muhazi United, Mugiraneza Jean Babtista uzwi nka Miggi, washatse gufasha Kiyovu Sports kugirango itsinde Musanze FC igisibo cy'Aba-Islam kikamwangira, ashoboro kwirukanwa na Muhazi United.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 17 Werurwe 2025, nibwo hagiye hanze amajwi ya Mugiraneza Jean Babtista asaba umukinnyi wa Musanze FC kumufasha kugirango iyi kipe izitsindishwe imbere ya Kiyovu Sports.
Ni amajwi yafashwe mbere y'umukino ikipe ya Kiyovu Sports yakinnyemo n'ikipe ya Musanze FC ku wa gatandatu tariki 15 Werurwe 2025, ukarangira ikipe ya Musanze FC itsinze Kiyovu Sports ibitego 3-0.
Aya majwi yafashwe na Bakaki Shafik, Mugiraneza Jean Babtista uzwi nka Miggi, yumvikana asaba uyu mukinnyi ubufasha kuri uyu mukino ariko uyu mukinnyi akamubwira ko bitakunda kuko ari mu gisibo cy'Aba-Islam.
Yagize ati " Shafik, mfite imbanziriza masezerano ya Kiyovu Sports y'umwaka utaha nk'umutoza wayo. Urabizi ko naringiye kugutwara muri Kiyovu Sports. Rero ntabwo najya gutoza Kiyovu Sports yaragiye mu cyiciro cya Kabiri kandi urabizi Kiyovu turimo gukora ibishoboka byose ngo turebe ko iguma mu cyiciro cya mbere, uramfasha iki ? Kandi urabizi umwaka utaha tuzaba turi kumwe, njyewe ntabwo njya mbeshya."
Uyu mukinnyi mu kumusuhiza yamubwiye ko ari mu gisibo cy'Aba-Islam bitakunda.
Miggi yakomeje amubwira ko ashaka kuvugisha uyu Bakiki, Umuzamu Shaoline ndetse na Gasongo yemeza ko we yagombaga kumufasha 100% kuko ni inshuti ye cyane.
Bakaki Shafik mu minsi ishize byavuzwe ko yaciweho na Vision FC akaza kwitsindisha mu mukino ikipe ya Musanze FC yatsinzwemo na Vision FC igitego 1-0 ndetse aza no guhanwa n'iyi kipe ye.
Nyuma yo gusohoka kw'aya majwi benshi bahise bibaza ubuyobozi bwa Muhazi United, Mugiraneza Jean Babtista atozamo icyo bubivugaho. Umuyobozi wa Muhazi United, Bwana Nkaka Longin ubwo yaganiraga na SK FM, yavuze ko bagiye kwicara bagakora iperereza ry'aya majwi bakabona gufata umwanzuro.
Yagize ati " Twabyumvise ariko kubera ko nta mwanya munini ushize tubyumvise, turimo turinjira mu kibazo neza, dukore iperereza turebe uko byagenze, maze dufate ingamba cyane ko bidufataho nk'ikipe yacu. Bibaye ari ukuri hari ingamba twabifatira kuko ni ikibazo kireba ikipe."
Ibi byakozwe na Miggi nubwo byirengagijwe igihe kinini muri uyu mupira w'u Rwanda ntabwo ari ubwa mbere bibaye kuko byanavuzwe mu ikipe ya Etoile De L'Est aho umukinnyi yatanze ubuhamya bw'ukuntu bari bagiye gukina na APR FC bakabuzwa gutera mu izamu habura iminota 15 ngo umukino wagombaga kubahuza utangire.
Kugeza ubu nta rwego rureberera umupira w'u Rwanda rurabivugaho ariko iki ni ikintu FERWAFA cyangwa urundi rwego rukwiye kurebaho hagafatwa umwanzuro umupira wacu ukavamo umwanda.
Bakaki Shafik wafashe amajwi Mugiraneza Jean Babtista uzwi nka Miggi


Kinyarwanda
English
Swahili









