Mikel Arteta yashimiye Pep Guardiola nyuma y’umukino wo kwishyura na Real Madrid

Apr 17, 2025 - 12:01
 0

Umunya-Esipanye utoza Arsenal FC, Mikel Arteta, yemeje ko yahamagaye Pep Gualdiola mu gitondo mbere yo gukina na Real Madrid.

Mu ijoro rya cyaye  tariki 16 mata 2025, ikipe ya Arsenal FC yatsinze ikipe ya Real Madrid ibitego 2-1 mu mukino wo kwishyura wa UEFA Champions League.

Ni umukino ikipe ya Arsenal FC yaje gukina mbere y’amagambo menshi y’abakinnyi, abayobozi ndetse n’abafana ba Real Madrid batekerezaga ko bashobora kwishyura ibitego 3 batsinzwe mu mukino ubanza.

Umukino ikipe ya Arsenal FC yawukinnye neza ndetse iza no kwitwara neza cyane kuko yabashije gutsinda biba bibaye intsinzi ya 2 yikurikiranya itsinda Real Madrid.

Nyuma y’umukino umutoza wa Arsenal FC, Mikel Arteta, yatangaje ko imikinire ndetse ni uko Arsenal FC imeze, biteye ishema.

Yagize ati “ Ntabwo ari ukuba gusa tugeze muri 1/2  ku nshuro ya 3 mu mateka ariko kandi uko tugeze yo nabyo, ntabwo ari uko twakinnye ariko kandi n’ibibazo twahuye nabyo, ingano y’imvune z’abakinnyi dufite, byose biteye ishema. Ibi byerekanye imyitwarire y’ikipe ndetse iri ni ijoro waterwa ishema naryo.”

Mikel Arteta yaje kongera gutangaza ko mbere y’umukino yahamagaye Pep Guardiola kuko bikwiye ko amushimira ariko bakanagira ibyo baganira.   

Yagize ati “ Namuhamagaye mu gitondo kubera ko ndi hano kugirango mushimire. Ubwo yari umukinnyi ndetse no mu butoza bwe namureberagaho. Nagize imyaka 4 myiza nawe ndi umutoza umwungirije, buri gihe nzahora mushimira.”

Ikipe ya Arsenal FC nyuma yo kugera muri 1/2, izahura na Paris Saint-Germain. Umukino ubanza uzaba tariki 29 mata 2025 naho umukino wo kwishyura uzaba tariki 7 Gicurasi 2025.

Mikel Arteta na Pep Guardiola barakoranye 

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.