Ingabo za SADC ziri muri DRC zishobora kwemererwa  kunyura mu Rwanda  zicyurwa iwabo

Apr 17, 2025 - 12:00
 0

Amakuru  akomeje kuvugwa kugeza ubu, ni uko ingabo zari zagiye mu butumwa bw'Umuryango w’Ubukungu wa Afurika y’Amajyepfo ,SADC, (SAMIDRC) muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zishobora kwemererwa gusubira iwabo zinyuze mu Rwanda.

Aya makuru avuga ko Guverinoma y’u Rwanda yagejejweho ubusabe ko yakorohereza gutaha izi ngabo  nyuma yuko hafashwe icyemezo ko zigomba gucyurwa, zikaba zigomba kugenda zinyuze mu Rwanda.

Ubu busabe bwo korohereza Ingabo za SADC gutaha, ngo bwagejejwe kuri Guverinoma y’u Rwanda muri iki cyumweru.

Ni nyuma y’uko mu kwezi gushize, tariki 13 Werurwe, Inama idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bigize  (SADC), yafashe icyemezo ntakuka cyo guhagarika ubutumwa bw’Ingabo zari zagiye mu butumwa muri DRC, ndetse zigahita zitaha.

Mu minsi ishize kandi, ubuyobozi bw’Izi Ngabo zari ziri mu butumwa bwa SADC-SAMIRDC n’ubwa M23, bwari bwagiranye amasezerano yagombaga gutuma izi ngabo ziri mu mujyi wa Goma, zitaha, zikoresheje ikibuga cy’Indege cya Goma ariko zibanje kugisana.

Ibiganiro byabaye hagati, bigaragara ko bitageze ku ntego dore ko mu minsi micye ishize, Ihuriro AFC/M23 ryashinje ingabo za SAMDRC kugira uruhare mu bitero biherutse kugabwa i Goma, nubwo SADC yo yabihakanye.

Mbere y’uko izi ngabo za SADC zicyurwa iwabo, ubu ziri mu bigo bitandukanye mu burasirazuba bwa RDC, aho zicungirwa umutekano n’abarwanyi ba M23, ndetse ni na bo bazifasha kubona iby’ibanze mu buzima nk’amazi, ibiribwa n’imiti.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.