
Peter Fahrenholtz wabaye umudipulomate w’u Budage yashimye imirimo ya M23 i Goma
Peter Fahrenholtz wigeze kuba abmbasaderi w’u Budage mu Bihugu birimo n’u Rwanda yashimye aho ihuriro rya AFC/M23 rigeze rikora imirimo yaryo mu Mujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Abinyujije ku rukuta rwa X , Peter yavuze ko yatembereye umujyi wa Goma atungurwa n’uko ibikorwa bya M23 byivugira.
Yagize ati “Nagendagenze mu bice hafi ya byose by’uyu Mujyi, ariko nta kimenyetso na kimwe cy’ibyugarije abaturage nahabonye. Imihanda yuzuye urujya n’uruza rw’abantu benshi, kandi urababonana akanyamuneza banatekanye.”
Uyu mudiplomate yavuze ko muri uyu mujyi wa Goma, ituze mu baturage ari ryose, amashuri yaba aya kaminuza n’ayisumbuye akaba yarafunguye ndetse n’ ibikorwa by’ubucuruzi bikaba birimbanyije.